Umuturage witwa Mukanyirirgira Velena utuye mu kagari k'Akinyange umurenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge, aratabaza inzego z'umutekano nyuma yo guterwa ubwoba n'umusirikare ko azamwica.
Uku gutabaza no kwishinganisha mu nzego z'ubuyobozi zitandukanye, kuje nyuma y'amakimbirane uyu mukecuru yagiranye n'umusirikare witwa Nizeyimana Diedonne ashingiye ku mbibi z'ubutaka.
Ni ikibazo kimaze igihe kitari gito kuko raporo BTN ifitiye kopi yakozwe n'Umujyi wa Kigali ku itariki ya 03 Nyakanga 2023, yari yasabye ko aba bombi bafatanya kubaka uruhavu rwo gufata ubutaka bwa Velena bukarekera gutembera mu rugo rwa Diedonne noneho byakwanga uyu Velena agasabwa kubaka uyu mukingo kugirango bidateza akaga.
Uyu mukecuru avuga ko ubwo yiteguraga kubaka uru rukuta, yatunguwe no kubona uyu mugabo arwubaka kandi arwubakiye mu butaka bwa Velena ibifatwa nk'akarengane.
Yagize ati" Yarantoteje kugeza ubwo yubatse mu rubibi rwanjye. Byarantunguye bitewe nuko yirengagije icyo ubuyobozi bwamusabye".
Indi raporo BTN ifitiye kopi yashyizwe hanze n'umurenge wa Gitega ku itariki ya 04 Nzeri 2023, yasabaga Nizeyima Diedonne kureka kubaka uru ruhavu bitewe nuko yaba ari kurengera igihe arwubatse mu butaka butari ubwe.
Uyu mukecuru akomeza avuga ko igituma Diedonne yirengagiza ibi akanamuera ubwoba ari uko ari umusirakare igituma yishinganisha agasaba uburinzi kubwo umutekano we dore ko yanahamirije intumwa ya Minisiteri y'Ingabo yari yoherejwe kugirango ibafashe guhosha aya makimbirane ko azica umwanzi wese uzamwitambuka( Hadui).
Uyu mugabo ushinjwa kurengera akubaka mu butaka butari ubwe yabwiye BTN ko ibyo bamuvugahoatari byo kuko bihabanye cyane n'indangagaciro na kirazira umusirikare agenderaho kandi atigeze amutera ubwoba cyane ko ntamutima mubi agira.
Yagize ati " Barambeshyera! Kuba umusirikare ntibisobanura kwica, ikindi kandi sinigeze mbigambirira ngo mutere ubwoba, ibintu bihabanyecyane n'indanga gaciro akazi kacu kagenderaho".
Hashize igihe kitari gito BTN ikurikirana iki kibazo ariko ntibiyorohere kuko kuva yatangira gutunganya iyi nkuru yagerageje kukibaza ubuyobozi bw'umurenge wa Gitega n'icyo buteganya kugikoraho ariko ntibiyikundire kuko inshuro zose umunyamakuru yagerageje kuvugana n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gitega, Mugambira Etiene atigeze abasubiza, rimwe na rimwe akavuga ko nyuma y'iminota 10 aboneka yanakohererezwa ubutumwa bugufi agaterera agati mu ryinyo.
Nihagira andi makuru amshya yerekeranye n'iki kibazo kitoroshye, BTN izabibagezaho mu nkuru zikurikira.
Umuryango wa Velena urasaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME kubarenganura kuko isaha n'isaha umwemuri bo ashobora kwicwa.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu mujyi wa Kigali
Like This Post? Related Posts