• Amakuru / POLITIKI

Ku wa 01 Ukwakira 2023, Nibwo  Abasirikare umunani ba MONUSCO batawe muri yombi bakekwaho ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye AP ko ingabo zafashwe ari izo muri Afurika y’Epfo, zafungiwe mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo gufatwa ziri kumwe n’indaya mu kabari katemewe kandi nyuma y’amasaha y’akazi.

MONUSCO yamaganye cyane iyo myitwarire ivuga ko “idakwiye kuranga abakozi ba Loni.’

Iti “MONUSCO izakomeza guharanira ko abakozi bayo bubahiriza amahame abagenga kandi izakomeza kongera imbaraga mu kurinda no gushyigikira uburenganzira n’ubusugire bw’abahohoterwa.’’

Umutekano mu Burasirazuba bwa RDC uri mu manga ndetse imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abenegihugu n’iy’abanyamahanga ishingwa ubutitsa. Ubu habarurwa igera kuri 300 kandi umubare munini iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yonyine.

Iyi mitwe na yo ishinjwa ibyaha bitandukanye by’intambara birimo iby’ubwicanyi ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kuva mu 2022, MONUSCO imaze imyaka 25 yoherejwe muri RDC, yakunze kwamaganirwa kure ko ntacyo ikora ngo ihoshe ibyo bibazo bimaze kuba karande nkuko Igihe kibitangaza.

Mu Ukuboza 2022 ni bwo Akanama k’Umutekano ka Loni kongereye manda y’umwaka Ingabo za Monusco, kuko tariki 20 Ukuboza ari bwo umwaka umwe wari wongerewe izi ngabo wari warangiye.

Monusco igizwe n’ingabo zisaga ibihumbi 16 zimaze igihe kinini mu Burasirazuba bwa Congo. Yasanze hari imitwe yitwaje intwaro mike ariko ubu imaze kurenga 300 nk’uko imibare y’inzego zitandukanye ibyerekana

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments