• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye mu kagari ka Karambo mu murenge wa Mukura akarere ka Rutsiro baratabariza umukecuru w'imyaka 90 urara hanze kandi afite imitungo.

Amakuru BTN ifite nuko uyumukecuru yatangiye kurara hanze nyuma yuko umugabo we yitabye Imana.

Uyu mukecuru, Mushimankuyu Dafroza yabwiye BTN ko agiye gushengurwa n'agahinda yatewe n'abana be bamufashe bakamusohora mu nzu yubakiwe n'uwo bashakanye bakayikinga ndetse kandi ko bamwambuye burundu uburenganzira yagakwiye kugira ku mitingo yaruhiye..Ati " Umukobwa wanjye yarambwiye ngo sinzongere kugira icyo nkozaho imiwe y'intoki kuko ngo nsesagura. Leta nimfashe kuko ngiye gupfa nshenguka hejuru y'abo nabyaye".

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN TV bavuga ko agiye kwicwa n'inzara kandi afite ibyakamutunze byigaruriwe n'abana be.

Umuturage uturanye n'uyu mukecuru ukomeje guhangayikisha abatari bake kubera ihohoterwa akorerwa n'urubyaro rwe, avuga ko mu bo yabyaye ntanumwe umwitayehoibintu bisa nk'ibyamuvanze mu bwonko.

Yagize ati " Isaha n'isaha aziruka ku gasozi kuko asigaye agenda yivugisha nzira, muri make harabura gato ngo asare bitewe nuko mu bo yabyaye ntanumwe umwitayeho".

Akomeza asaba inzego z'ubuyobozi kugira icyo zikora kuri iki kibazo kuko ashobora kwiyahura cyane ko na nyirubwite abyivugira nubwo abibuzwa n'agakiza yakiriye.

Umunyamakuru ubwo yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kubaza ubuyobozi bw'umurenge wa Mukura niba iki kibazo bukizi 'icyo buri kugikoraho maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Ndangijimana Emmanuel avuga ko batari bakizi gusa asaba uyu mukecuru n'abandi baturage kumufasha akagana ubyuyobozi bakamufasha ndetse bukanaryoza abari inyuma yabyo niba koko ari ukuri.

Ati " Ntabyo twari tuzi, umukecuru bamufashe agane ubuyobozi bumuhe igisubizo mu gihe gito".

Uretse kuba uyu mukecuru yarakuwe mu mitungo ye, ngo yanambuwe ibyangombwa bye birimo n'indangamuntu.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments