• Amakuru / POLITIKI

Ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023, Nibwo Urukiko rw’Ikirenga muri Madagascar rwategetse ko amatora y’Umukuru w’Igihugu yari ateganyijwe muri iki gihugu y’igizwa inyuma ho icyumweru kimwe.

Mu mwanzuro uru rukiko rwashyize hanze uvuga ko aya matora yari ateganyijwe ku wa 9 Ugushyingo yimuriwe ku itariki ya 16 Ugushyingo mu 2023.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’ubusabe bwa Marc Ravalomanana uri mu bahatanye, wavuze ko yavunikiye mu bikorwa yari arimo byo kwiyamamaza bikaza kuvukamo akavuyo.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments