Ku wa gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, Nibwo abaturage bo mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo baguye gitumo umugabo ari kubagira imbwa mu ishyamba.
Bamwe mu baturage bari aho iyi mbwa yari yajugunywe basobanuriye babwiye BTN intandaro yabyo ko Basanze uyu mugabo usanzwe ukora akazi ko kubaka yasanzwe mu ishyamba ari kubaga imbwa yari yishe ayikubise inyundo mu mutwe.
Uyu munyamahano nkuko aba baturage bamwise yahise ahururuzwa inzego z'ubuyobozi zikorera mu murenge wa Gisozi maze nazo ntizatinda zirahagera zitangira kumubaza impamvu yabimuteye abura ubusobanuro bw'icyamuteye kwica imbwa kugeza ayikuyeho uruhu.
Umusore utarifuje ko imyirondo ye ijya mu itangazamakuru wari uri aho, yabwiye BTN ko bamubazaga akarya iminwa bituma akubitwa agirwa intere noneho barayimwikoreza abwo biranga kubera ko ntambaraga yari afite ahita ayijugunya mu muhanda unyura kuri Dove Hotel.
Akomeza avuga nyuma yo kubona ko ntagatege yari asigaranye, ubuyobozi bwahise bumujyana kwa muganga iyo mbwa isigaraho gutyo.
Yagize ati" Bamusanze mu ishyamba abaga imbwa, noneho baramuhururiza. Ubuyobozi bwahise buza kumubaza impamvu yishe iyo mbwa arya iminwa baramukubita bamujyana kwa muganga ariko yajugunye ya mbwa hasi".
Andi makuru BTN yamenye ni uko uyu mugabo uzwi nka Papa Ishimwe, yari asanzwe abaga imbwa akazitunganya agashyira ibirungo bihagije ku nyama zazo ku buryo ntawapfa kurabukwa.
Aya makuru kandi yuko yari asanzwe abaga imbwa, BTN yayahamirijwe n'abamotari batifuje kugaragaza amazina yabo ahagaragara ko hari abashobora kuba bazigaburirwa babizi dore ko kwigondera burusheti y'ihene cyangwa iy'inka bigoye.
Bati " Bamwe muri twe turazigaburirwa tugaceceka bitewe nuko kwigondera indi burusheti bitoroshye".
Umunyamakuru wa BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa gisozi kuri iki kibazo ntibyayikundira kuva atangiye gutunganya iyi nkuru kugeza ayisoje.
Gusa abaturage bakomeje kunenga cyane uyu mugabo wiswe umunyamahano kuko ashobora kwica imbaga nyamwinshi yariye ku nyama z'iyo mbwa kandi ko bitemewe mu muco Nyarwanda, baboneraho gusaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo gisa nk'icyafashe indi ntera hirya no hino mu gihugu no kunenga abayobozi batigeze bagira icyo bakora ngo babe bakura iyo mbwa mu muhanda cyangwa ngo bagire aho bayishyingura kuko yari yahungabanyije umutekano wo mu muhanda.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya IRADUKUNDA Jeremie/BTN TV