Ku nshuro ya mbere i Kigali hagiye gutangizwa isoko rya filime ryiswe ‘Masharket’ rizahuriramo abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.
Irisoko rigiye gufungurwa bwa mbere mu Rwanda, ryateguwe na Mashariki isanzwe itegura iserukiramuco rya filime rizwi nka Mashariki Africa Film Festival.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, ubuyobozi bwa Mashariki, bwavuze ko nyuma y’imyaka isaga 10 bategura iserukiramuco rya filime, bagize igitekerezo cyo kuzana irisoko mu Rwanda nka kimwe mu bisubizo byo kwagura amasoko acururizwamo filime, guteza imbere abakora, abakinnyi,abanditsi ba filime ku buryo bizazamura urwego rwa Sinema y'u Rwanda.
Kayitare Lionel ushinzwe gutegura gahunda y’irisoko, yavuze ko iri soko ryitezweho kuzamura no gutanga amahirwe aba barizwa muri uru ruganda rwa Sinema.
Yagize ati“NI isoko rizatanga amahirwe kuri benshi".
Muri iki kiganiro n'abanyamukuru, Hasobanuwe ko Abaguzi n’abashoramari baturuka hanze y'u Rwanda bo ku rwego rw’Isi mu bya filime nka Netflix, Youtube na Amazon, bazagirana ibiganiro byihariye kandi byibanda ku mikorere ya Sinema Nyarwanda n'ababarizwa muri uyu mwuga bakorera mu Rwanda harebwa imbogamizi bahura nazo nuko batera imbere.
Masharket izaba guhera ku itariki ya 28 kugeza 30 Ugushyingo 2023, mu gihe n’ubundi hazaba hari kuba iserukiramuco rya Mashiriki Africa Film Festival kunshuroya 9.
Irisoko rizajya ribera mu mahema ya Camp Kigali, guhera ku isaha ya saa tatu za mu gitondo kugera saa Kumi z’umugoroba ubundi bakomereze muri festival.
Kugirango witabire cyangwa ugaragare muri iri soko ugomba kuba warishyuye amadorali 450$ ku bantu bazaba bafite ibyo kuhamurika ndetse na Amadorali 250$ ku bantu bazitabira bisanzwe.
Ku rundi ruhande, abanyeshuri bazishyura Amadorali 100$ noneho abazifuza gukurikirana iri murika uko rizaba riri kugenda bazishyura madorali 50$ gusa.
Iri soko ribaye irya gatatu rya filime muri Africa nyuma y’iryo muri Africa y’Epfo ndetse no muri Burkina Faso.
Dj Emery, umuhuzabikorwa wa Mashariki Africa Film Festival akaba ari mu bazajya basusurutsa abitabiriye iri soko mu masaha y'umugoroba bakabasha kuganira bica n'akanyota.
Umuyobozi mukuru wa Mashariki Africa Film Festival, Nsenga Tresor abwira itangazamakuru kuri Masharket.