• Amakuru / MU-RWANDA

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira 2023, Nibwo umukecuru witwa Mukarusi Rozariya w’imyaka 69 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi yishwe n’abantu batari bamenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent, yahamirije ayamakuru itangazamakuru ko uyu mukecuru basanze yanigishijwe igitenge ndetse ayo makuru bayamenye atanzwe n’umugabo wajyaga ajya gukama inka yari atunze.

Yongeyeho ko ubwo uwo mugabo yahageraga ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo, yasanze urugi rurangaye, yinjiye abona umukecuru yapfuye ahita yihutira gutabaza no gutanga amakuru nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Muri ka gace muri iryo joro hari n’umukozi wa Dasso wahuye n’abagizi ba nabi bari bitwaje imihoro baramukomeretsa ku maboko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments