Umugabo witwa Bigirimana Jean Claude wari uvuye mu kazi yaguye gitumo umugore we ari gusambana n'umusore baturanye.
Ibi byabereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge mu Gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 19 Ukwakira 2023.
Amakuru BTN yahawe n'uyu mugabo wafashe umugore we amuca inyuma, avuga ko ubwo yari avuye mu kazi akora k'ubukarasi Nyabugogo yatunguwe no kubona umugore bashakanye asohoka mu nzu y'umusore baturanye yambara igitenge agana mu rugo rwe azi ko umwana we avuye ku ishuri.
Bigirimana akomeza avuga ko umugore yahise amukubita amaso atungurwa no gusanga ari umugabo we noneho amubajije aho avuye yambaye igitenge mu mabere ngo abura icyo avuga araruca ararumira.
Yagize ati" Nari mvuye ku kazi nje mu rugo kuruhuka ntungurwa no kubona umugore wanjye asohoka mu nzu y'umusore yambara igitenge,Noneho mubajije aho avuye araruca ararumira".
Ku rundi ruhande, uyu mugore ushinjwa guca inyuma umugabo we ahakana aya makuru yivuye inyuma aho yabwiye umunyamakuru wa BTN Tv ko ibyo umugabo we avuga byuzuyemo ibinyoma gusa kuko kugirango avuge ibi yabanje kumukubita ingumi ku munywa bituma agwa ku buriri abona gukuramo ikariso.
Agira ati" Yamfashe anyinjiza mu nzu ku ngufu ankubita ingumi ku munwa mba nguye ku buriri".
Uyu musore ukekwaho gusambanya umugore w'abandi twahimbye izina rya Bagabobarabona kubwo umutekano we ntajya kure y'ibivugwa n'uyu mugore ko atigeze asambana nawe cyane ko amaze icyumweru arwaye atari kubona uko abikora kandi ko iyi ngeso ari ikizira kuri we.
Akomeza avuga ko yagiye kumva akumva abantu bagundaguranira inyuma y'inzu noneho baba binjiye mu nzu ngo uwo mugabo ahita amubwira ko amufashe.
Ati" Maze igihe kinini ndwaye, ntambaraga mfite zaterura na litiro Eshanu z'amazi ubwo nabona izo kugigirana n'abagore koko! Ibyo bavuga ni ibinyoma".
Ushinjwe amakuru mu mudugudu wa Agatare ibi byabereyemo,Umukundwa Aimable avuga ko bahurujwe bagasanga bari gushwana noneho banzura ko aba bombi bajyanywa kuri RIB.
Ati" Iki kibazo twacyumvishe baraduhuruza turaza turabihosha twanzura ko bajyanywa kuri RIB"
Icyifuzo cy'uyu mugabo bikekwa ko yaciwe inyuma, Ni uko uyu musore agomba kumwishyura amafaranga yakoresheje mu gihe kingana n'imyaka itandatu abana n'umugore we n'abana kubwo kumutesha agaciro n'abana be kandi bagahita batandukana mu maguru mashya ntawishe undi.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu mujyi wa Kigali