Ikipe ya Rayon Sports inyagiye Sunrise FC ibitego 3-0 umukino Heritier Luvumbu yigaragajemo yongera kwigarurira aba Rayon
Rayon Sports yari yakoze impinduka 3 ugereranyije n'umukino uheruka , Muhire Kevin, Mvuyekure Emmanuel na Kalisa, Rashid bari babanje mu kibuga basimbura Ngendahimana Eric, Mugisha Francois MASTA na Iraguha Hadji, amakipe yombi yaherukaga gutsindwa umukino uheruka, Rayon Sports ikaba yari yatsinzwe na Musanze FC igitego 1-0 , naho Sunrise itsindwa na Etincelles igitego 1 -0.
Rayon Sports yatangiranye imbaraga kuko ku munota wa 2 gusa, Hertier Luvumbu yateye umupira ukomeye ariko uca hejuru y'izamu gato, ku munota wa 15 ikipe ya Sunrise yahushije uburyo, ku mupira Yafesi Mubilu yazamukanye asigarana n'umuzamu wenyine ananirwa ku wushyira mu izamu , ku munota wa 25 Rayon Sports yafunguye amazamu ku ishoti rikoye ryatewe na Hertier Luvumbu umuzamu Mfashingabo Didier ntiyamenya aho umupira unyuze.
Hertier Luvumbu yishimira igitego cya mbere
Ku munota wa 34 Hertier Luvumbu yongeye kugerageza uburyo mu izamu, ariko muburyo bugoye umuzamu awushyira muri Koroneri , ku munota wa 43 Mussa Essenu yateye umupira n'umutwe ufata igiti cy'izamu,umupira bawumusubije Chimezie Oluebube amukorera ikosa, Uwikunda Samuel atanga Penalty yatewe neza na Hertier Luvumbu, Rayon Sports ibona igitego cya 2 Rayon Sports yakomeje gusatirana imbaraga nyinshi ariko igice cya mbere kirangira iyoboye n'ibitego 2-0.
Igice cya 2 Rayon Sports yakomereje aho yadoreje igice cya mbere ikomeza gusatirana imbaraga nyinshi ,ku munota wa 59 Rayon Sports yakoze impinduka yayo ya mbere , Iraguha Hadji asimbura Mvuyekure Emmanuel ,ku munota wa 60 Rayon Sports yahushije uburyo bwabazwe , ku mupira wahinduwe imbere y'izamu na Iraguha Hadji,Mussa Essenu awuteye n'umutwe uca kuruhande gato, ikipe ya Sunrise yahise isubiza ku mupira ukomeye watewe na Habamahoro Vincent ariko ufata umutambiko w'izamu.
Muhire Kevin yakinaga umukino we wa mbere nyuma yo kugaruka muri Rayon Sports
Ku munota wa 65 Heriier Luvumbu yazamukanye umupira, acenga ba myugariro ba Sunrise,ateye umupira mu izamu , Mfashingabo Didier awushyira muri koroneri, ikipe ya Sunrise yabaye nkikangutse nayo itangira gusatira no guteza ibibazo ba myugariro ba Rayon Sports, amakipe yombi yakomeje gukina umupira wihuta urimo gusatirana cyane gusa amahirwe babona bagakomeza kuyapfusha ubusa, ku munota wa 90+5 Hertier Luvumbu yarekuye ishoti ahagaze nko muri metero 40 uvuye ku izamu Mfashingabo Didier ntiyamenya aho umupira unyuze aba atsinze igitego cye cya 3 muri uyu mukino ndetse umukino uhita unarangura ikipe ya Rayon Sports itsinze ibitego 3-0.
Indi mikino ikipe ya Muhazi United yanganyije na Musanze FC 1-1 , Mukura VS &L yatsinze Bugesera FC 2-1 , Marine FC itsindwa na Gasogi United 1-0 ,
Robert Mukongotya ntabwo yorohewe na ba Myugariro ba Rayon Sports
Niyibizi Vedaste ahanganye na Aruna Moussa Madjariwa