Abaturage batuye mu mudugudu wa Hanika akagari ka Gisovu mu Murenge wa Cyanika baratabariza umuturage witwa Ntawiha Vestine umaze imyaka 10 arara mu nzu idasakaye amanywa n'ijoro.
Amakuru BTN yamenye ni uko uyu mukecuru, Ntawiha arara mu nzu idasakaye imiterere yayo udashobora kuyitandukanya n'iyi kiraro cy'inka kidasakaye.
Ntawiha aganira na BTN yavuze ko iyi nzu araramo amanywa n'ijoro, ayihuriramo n'ingorane zitandukanye zirimo abajura, inyamaswa, imvura n'izuba ry'igikatu bidasioba kumugeraho uko byishakiye.
Yakomeje avuga ko mu gihe cy'imyaka ikabakaba Icumi ayibamo, yagerageje kugeza ikibazo cye ku nzego z'ubuyobozi zirimo Umudugudu n'akagari ariko bikanga bikaba iby'ubusa.
Yagiz ati" Iyi nzu sinayivuma kuko nyibayemo igihe ariko ni kubwo amaburakindi. Abajura barantera, imvura ikansangam yaba n'ijoro cyangwa ku manywa ndetse n'izuba.
Akomeza ati" Sinigeze nsiba kugeza ikibazo cyanjye ku bayobozi ariko bikanga bikaba iby'ubusa dore ko hari n'abazaga bakansekera banyita umusazi".
Si uyu mubyeyi utuye muri iyi nzu mu gihe kingana n'imyaka 10 uhangayikishijwe n'iki kibazo gusa kuko n'abaturanyi be ntibagohetse.
Umwe muri bo yabwiye BTN ko akwiye kubakirwa vuba bitewe n'ibyago uyu muturage witwa NTawiha akunda guhura nabyo muri iyi nzu aho anavuga ko adatabawe ashobora no kuzasambanwa ibituma asaba ubuyobozi kuvugutiora umuti iki kibazo.
Agira ati" Ahura n'ibibazo bitandukanye natwe bikadutera guhangayika. Ntabushobozi dufite nk'abaturanyi ngo tubimukorere ariko Leta ikwiye kubimufashamo hakiri kare kuko yazanasambanwa cyangwa akicwa".
Bitewe n'ubureme bw'iki kibazo, BTN yagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'akarere ka Burera niba bakizi n'icyo bateganya kugikorera maze Nshimiyimana Jean Baptiste, Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka Burera ayisubiza ko batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana mu maguru mashya.Ati" Ntabyo twari tuzi ariko tugiye kumufasha yubakirwe vuba aha".
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti tuzabibagezaho mu nkuru zacu zikurikira.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya NIREMBERE Gaston/BTN TV mu karere ka Burera
Like This Post? Related Posts