Abakinnyi b'ikipe ya APR FC ba banje gutembera umugi wa Rubavu byumwihariko inkombe z'ikiyaga cya Kivu mbere yo gukina na Etincelles FC.
Ni umukino w'umunsi wa 8 wa Shampiyona,uteganyijwe kuri iki cyumweru, ukabera kuri Stade Umuganda,ikipe ya APR FC iraba ushaka uko yafata umwanya wa mbere , mbere yo guhura na Sunrise ndetse no kwakira mucyeba Rayon Sports muri derby izaba mu mpera zuku kwezi .
Mbere yo kujya mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu abakinnyi ba APR FC ba banje gutembera bimwe mu bice bugise umugi wa Rubavu, banagera ku mucanga w'inkombe z'ikiyaga cya Kivu , bumva akayaga kacyo , umukino uteganyijwe ku isaha yi saa 15h00.