• Ubukungu / IMISORO
Ku isaha ya saa Tanu zishyira saa sita kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023, Nibwo inyubako ikoreramo  ikicaro cya Banki ya Ecobank mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge yafashwe n'inkongi y'umuriro.

Mu gihe gito ubwo iyi nkongi yabaga, Polisi Ishami Rishinzwe kuzimya umuriro ryari ryahageze, abayobozi bo mu nzego zitandukanye bari bahageze yaba abo mu nzego z'akarere ka Nyarugenge no mu Mujyi wa Kigali ndetse n'Abasirikare bari bahari, aho wabonaga ko iyi nkongi yahangayikishije abatari bake dore ko n'abaturage bari inyuma y'iyi nyubako bari bagize impungenge by'umwihariko abayikoreramo.

Ni inkongi kugeza magingo aya hataramenyekana icyayiteye gusa bamwe mu bakozi bakoreramo birinze ko amajwi n'amashusho byabo bijya mu itangazamakuru bavuga ko ishobora kuba yatewe n'ibikorwa byari biri kuhakorerwa bifite aho bihuriye n'amashanyarazi.

Umuturage wari uri muri iyi nyubako ubwo iyi nkongi yari ikiba, yavuze ko ikiba abakozi barimo bahise basabwa gusohoka.

Yagize ati" Twagiye kumva twumva ikintu kiraturitse noneho uko twarimo imbere dusabwa gusohoka".

Mana Desire, Umukozi Ushinzwe Itumanaho muri Bank ya Ecobank asobanurira itangazamakuru ibijyanye n'iyi nkongi, yavuze ko nubwo iyi nkongi yabaye bitangije serivisi zayo anamara impungenge ku bibazaga niba hari uwahapfiriye cyangwa ngo hagire uhakomerekera ku buryo bukomeye.

Abazwa niba hari uwigeze uhakomerekera, uwahapfiriye cyangwa umubare n'agaciro k'ibyahangirikiye, yavuze ko ntawahaburiye ubuzima cyangwa ngo ahakomerekere ndetse ko ntabyo yagira icyo abitangazaho kuko iperereza ryatangiye kuhakorerwa ritaragira icyo ritangaza.

Agira ati" Namara impungenge zuko iyi nkongi itigeze yangiza cyangwa ngo ihagarike Servisi Ecobank itanga kuko ku Mashami atandukanye serivizisi zirakomeza gutangwa. Ntawahakomerekeye cyangwa ngo ahapfire ndetse ntitwagira icyo tuvuga ku byahangirikiye kuko iperereza rigikomeje tuzabibatangariza vuba".

Aya makuru kandi Bplus TV yayahamirijwe n'umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Sylivestre TWAJAMAHORO aho ku murongo wa telefoni yatangarije btnrwanda.com ko ntamuntu wakomeretse cyangwa ngo ahaburire ubuzima aboneraho gusaba abagira amazu by'u mwihariko akunda guhurirwamo n'abantu benshi kugira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y'umuriro ndetse no kugira ubwishingizi.

Ati" Nibyo koko Polisi yamenye iby'iyo nkongi, Yahise itabara vuba izana imodoka n'ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongo y'umuriro".

Akomeza ati" Ntamuntu wigeze ahakomerekera cyangwa ngo ahapfire kuko ubwo inkongi yabaga abarimo bahise basabwa gusohoka. Ndagira buri muntu wese byu mwihariko ufite inzu cyane cyane izihurirwamo n'abantu benshi gutunga ibikoresho nka kizimya mwoto byifashifashishwa mu kuzimya umuriro no kugira ubwishingizi kuko bibafasha kwishyurwa ibyangiritse".

U munyamakuru wa BTN ubwo yinjiraga muri iyi nyubako y'amagorofa agera ku Ikenda yasanze bimwe mu bikoresho byarimo nka mudasobwa,insinga z'amashanyarazi byangiritse.

Amashusho Afitanye isano n'iyi nkuru:

Igihe inzego nka Polisi na RIB zizatangaza ibyavuye mu iperereza ryatangiye gukorwa BTN izabibagezaho mu nkuru zikurikira.

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:
Ubwo kizimyamwoto ya Poliosi yamenaga amazi ku birahure by'amadirishya mu rwego rwo kugabanya ubukana bw'iyi nkongi
Mu byumba bikorerwa mo imirimo itandukanye muri iyi nyubako byari byangiritse

Abayobozi batandukanye bari bahageze iyi nkongi ikimara kuba
Ubwoba bwari bwatashye abaturage bari inyuma y'iyi nyubako byu mwihariko abasanzwe bayikoreramo
Abanyamakuru babanjwe kubuzwa n'abarinda iyi nyubako kwinjira muri iyi nyubako ngo bafate amafoto n'amashusho 
Polisi yari yazanye ibikoresho iyi nkongi ikimara kuba
Insiga nazo zagizweho ingaruka n'iyi nkongi

Polisi, Ishami Rishinzwe kuzimya inkongi ryahagereye ku gihe
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments