Hari abaturage bo mu miryango yabarizwaga mu byiciro by’abatishoboye hamwe n’abagiye bavanwa mu manegeka igatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Bihinga wo mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu, bavuga ko birengagijwe n'ubuyobozi butabahaye ibikoresho by’ibanze nkuko abandi babihabwa byo kwifashisha.
Baganira na BTN, bavuze ko ubwo binjizwaga mu mazu agize uwo mudugudu w'icyitegererezo, binjiyemo imbokoboko ndetse ntibanagira igikoresho bahasanga none bikaba byarabagizeho ingaruka mbi.
Umuturage utifuje ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru yagize ati" Bagenzi bacu bagiye bahabwa ibikoresho ariko twe twarirengagijwe".
Ni mu gihe bagenzi babo nabo batujwe muri uyu mudugudu bo bavuga ko ibikoresho by’ibanze byose babihawe bakibaza mpamvu abo basanzemo bo batabihawe bikabayobera
Iyi miryango itarahawe ibikoresho by’ibanze nk’abandi nayo irasaba ko yabihabwa kuko ngo muri ayo mazu batujwemo nta gikoresho na kimwe bafite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu kuri iki kibazo, buvuga ko abatuzwa muri uyu mudugudu bahabwa ibyo bikoresho by’ibanze bitewe n’ubushobozi buhari gusa ngo ku bufatanye n’abaterankunga ndetse nuko amikoro azagenda aboneka iyi miryango nayo izatekerezwaho hanyuma ibihabwe nkuko bisobanurwa na Mukandayisenga Antoinette uyobora aka karere.
Agira ati" Biterwa n'ababa bubatse ibyo bikorwa. Bitewe n'ubushobozi uko buzagenda buza bazabiharwa rwose ntakabuza".
Uretse kuba iyi miryango ivuga ko yirengagijwe ntihabwe ibikoresho by’ibanze nk’abandi, banavuga ko muri uyu mudugudu batujwemo bugarijwe n’ikibazo cy’inzara kuko ngo nayo itaboroheye na gato.
Like This Post?
Related Posts