Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka bikekwa ko yatewe n’umushoferi wari utwaye ikamyo wagonze igare ryari riri imbere ye birangira umukecuru wari uhetswe ahise yitaba Imana ako kanya, mu gihe uwo munyonzi we yaje gupfira kwa muganga.
Ati “ Impanuka yabaye ahagana saa cyenda n’iminota 35, ni ikamyo yavaga i Kigali yerekeza Rwamagana igonga igare ryari ririho umunyonzi n’umugore yari ahetse. Uwo bari bahetse yahise apfa ako kanya mu gihe umunyonzi we yapfuye ageze kwa muganga. Uwari utwaye ikamyo yahise afatwa ari kuri sitasiyo ya Rwamagana mu gihe iperereza rigikomeje.”
SP Twizeyimana yasabye abakoresha umuhanda bose kwitwararika bakawukoresha neza.