• Ubukungu / IMISORO

Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki 28 Ukwakira 2023, Nibwo Leta y'u Rwanda yifatanyije na Ambasade ya Turukiya mu Rwanda kwizihiza Isabukuru y’Imyaka ijana Repubulika ya Turukiya imaze ishinzwe.

Umunyamabanga wa Leta y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaye mu muhango wabaye  witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Alper Yüksel.

Gen (Rtd) Kabarebe mu kiganiro yatanze, yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Turukiya yabaye repubulika ku wa 29 Ukwakira 1923 nyuma y’uko ishyaka rya Grand National Assembly, rizanye impinduramatwara yakuyeho ingoma ya cyami yari iyobowe na sultan Mehmed VI wariho icyo gihe, ndetse Mustafa Kemal akaba Perezida wa mbere wa Repubulika ya Turukiya.

U Rwanda na Turukiya bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi kuva mu 1980, Muri Mutarama uyu mwaka byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments