• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, Nibwo Ubushinjacyaha bwasabiye Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo, gufungwa iminsi 30 , kubera icyaha akurikiranyweho cyo guha indonke Umugenzacyaha wamubazaga ku byaha byo guhoza ku nkeke umugore we.

Mu iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ubushinjacyaha bwahishuye ko Kabera yatawe muri yombi nyuma yo koherereza umugenzacyaha  amafaranga y’u Rwanda 10,000.

Kabera Vedaste we aburana avuga ko iki cyaha atacyemera, ko ajya kohereza ayo mafaranga kuri uyu Mugezacyaha yari amugiriye impuhwe z’umwanya muremure bari bicaranye.

Yavuze ko uwo Mugenzacyaha yamuhamagaje akamwitaba, agasanga yatangiye akazi mu gitondo, atangira kumubaza ahagana saa tatu n’iminota 40 (9:40) asoza kumubaza saa saba n’iminota 20 (13:20).

Akomeza avuga ko yabikoraga agira ngo uwo Mugenzacyaha abe yaguramo amazi mu masaha y’ikiruhuko kuko yari yakoze mu gitondo ubutaruhuka.

Nubwo mu nshingano z’uyu Muyobozi harimo no kurwanya ruswa, abona ibyo akurikiranyweho bitagize icyaha kandi azi neza uburyo bwinshi n’amayeri ruswa inyuzwamo ikaba ishobora gushyira mu kaga n’uyitanga.

Perezida w’Iburanisha yamubajije impamvu yatanze ayo mafaranga ubusanzwe ari umuntu usobanutse, uzi neza icyaha cya ruswa icyo ari cyo, nk’Umuyobozi usanzwe afite inshingano zo kuyobora urwego rw’imiyoborere runafite kurwanya ruswa mu nshingano.

Kabera we yakomeje gutsimbarara ku kuba yarabikoze yari agamije kugirira neza uwo Mugenzacyaha. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo kubera ko icyaha cyo gutanga indonke ari icy’ubugome kandi gihanishwa igihano gihera ku myaka 5 kuzamura.

Ubushinjacyaha bunongeraho ko akwiye gukomeza gufungwa mu gihe bugiye gukomeza gukora iperereza, kugira ngo atazacika ubutabera cyangwa akabangamira iperereza.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments