Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho impinduka zikomeye mu mishahara y’abayobozi bo mu nzego za Leta, aho amafaranga y’inshingano yahabwaga abayobozi yiyongereye ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Ni impinduka zikubiye mu Iteka rya Minisitiri w’Intebe No. 016/03 ryo mu 2026, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, rigahindura uburyo amafaranga y’inshingano abarwaga ku bakozi bafite imyanya y’ubuyobozi muri serivisi za Leta.
Ibihumbi 25,000 Frw byasimbuwe n’asaga 500,000 Frw
Mbere y’izi mpinduka, umuyobozi mu rwego rwa Leta yahabwaga amafaranga y’inshingano angana na 5% by’umushahara mbumbe.
Ibi byatumaga nk’umukozi wahembwaga Frw 500,000 ku kwezi, ahabwa inyongera y’inshingano ya Frw 25,000 gusa, nyamara afite inshingano zirimo kuyobora abandi bakozi, gukurikirana gahunda za Leta, gutanga raporo no gusubiza ibibazo by’abagenzuzi.
Mu mategeko mashya, ayo mafaranga azajya abarwa hakoreshejwe igipimo cya 1.050156 cy’umushahara mbumbe.
Bivuze ko umuyobozi wahembwaga Frw 500,000 ashobora kujya ahabwa amafaranga y’inshingano asaga Frw 525,000. Iyo yongewe ku mushahara asanzwe ahembwa, amafaranga yose ashobora kurenga miliyoni 1 Frw mbere yo gukurwaho imisoro n’andi mafaranga ateganywa n’amategeko.
Ku wahembwaga Frw 800,000, amafaranga y’inshingano ashobora kugera hafi kuri Frw 840,000, bigatuma umushahara we wa buri kwezi wegera miliyoni 1.64 Frw mbere yo kongeraho ibindi bigenerwa abakozi.
Ni impinduka zikomeye muri serivisi za Leta
Abasesenguzi bavuga ko iri vugurura ari rimwe mu mavugurura akomeye yabaye mu mishahara y’abakozi ba Leta mu myaka ya vuba.
Mu gihe cyashize, benshi mu bayobozi bavugaga ko inshingano bari bafite zitajyanaga n’ibihembo bahabwaga, cyane cyane ko Leta y’u Rwanda ishyira imbere cyane imikorere myiza, accountability n’imihigo.
Abayobozi bo muri minisiteri, uturere n’ibigo bya Leta bagiye bahabwa inshingano nyinshi zirimo gukurikirana imihigo, kugenzura ibikorwa no gutanga ibisubizo ku bibazo by’abaturage, ariko inyongera bahabwaga ikaba nto cyane.
Iyi politiki nshya isa n’igamije kongera agaciro k’ubuyobozi muri serivisi za Leta no gukomeza gukurura no kugumana abakozi bafite ubushobozi.
Leta iri no kongera kugenzura uburyo imishahara igenwa
Iri zamurwa ry’imishahara rije rikurikira indi mpinduka iherutse gukorwa ku itegeko rigenga serivisi za Leta, aho Guverinoma yagabanyije ubwisanzure bw’ibigo bya Leta n’inzego zimwe zikorera mu buryo bwihariye mu kwishyiriraho imishahara.
Mu mpinduka zakozwe ku itegeko rya serivisi za Leta ryo mu 2020, Minisiteri y’Abakozi ba Leta na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bahawe ububasha bukomeye bwo kugenzura uburyo imishahara n’inyongera bitangwa muri Leta yose.
Ibi byerekana ko Guverinoma itagamije gusa kongera amafaranga abakozi bahabwa, ahubwo ishaka no gushyiraho uburyo bumwe kandi bugenzurwa neza mu gihugu hose.
Abagenerwa ayo mafaranga bashobora kwiyongera
Mbere, amafaranga y’inshingano yatangwaga hashingiwe ku myanya yihariye yari yarateganyijwe mu mategeko.
Amategeko mashya ariko ateganya ko umukozi wese wa Leta uyobora abandi bakozi mu rwego rwemewe ashobora kuyagenerwa.
Ibyo bishobora gutuma abayobozi benshi bo mu nzego za Leta, harimo abayobozi b’amashami, abahuzabikorwa, abadirecteur n’abayobozi b’ingeri zitandukanye bongererwa amafaranga.
Hari imishahara izishyurwa no ku mezi yashize
Ikindi gikomeye muri iri teka ni uko rizatangira kubahirizwa risubira inyuma.
Nubwo ryashyizweho umukono ku wa 22 Gicurasi 2026, rizatangira kubahirizwa guhera ku wa 01 Mutarama 2025.
Ibi bivuze ko benshi mu bakozi bireba bashobora guhabwa amafaranga y’amezi 17 atarabishyuwe.
Urugero, umuyobozi wahembwaga Frw 500,000 ashobora kubona ibirarane by'arenga miliyoni 8.5 Frw mbere yo gukurwaho imisoro n’andi mafaranga ateganywa n’amategeko.
Hari abibaza ku cyuho hagati y’abayobozi n’inzobere
Nubwo iri vugurura ryakiriwe neza n’abayobozi benshi, hari impungenge ko rishobora gutuma icyuho hagati y’abayobozi n’abakozi bafite ubumenyi bwihariye kirushaho kwaguka.
Abasesenguzi, injeniyeri, abanyamategeko cyangwa abahanga mu ikoranabuhanga badafite inshingano zo kuyobora bashobora kwisanga bahembwa amafaranga make ugereranyije n’abayobozi bafite ububasha bwo kuyobora abandi.
Icyakora, Guverinoma isa n’iyemeje gushyira imbaraga mu kongera agaciro k’imyanya y’ubuyobozi no gukora ku buryo serivisi za Leta zikomeza gukurura abantu bafite ubushobozi bwo kuyobora no gutanga umusaruro.
Umushahara-fatizo ukomeje kuba inzozi
Nubwo abakozi ba Leta bishimiye ivugururwa rikomeye ry’amafaranga y’inshingano n’imishahara, ku rundi ruhande ikibazo cy’imishahara mito mu bikorera gikomeje guteza impaka mu Rwanda. Abakozi benshi bo mu nganda, amaduka, amahoteli, ibigo by’ubwubatsi n’izindi serivisi bavuga ko bagihembwa amafaranga make cyane atajyanye n’igiciro cy’ubuzima kiri ku isoko.
Kuba kugeza ubu u Rwanda rutarashyiraho itegeko rigena umushahara-fatizo ku rwego rw’igihugu, bikomeje gutuma hari abakoresha batanga amafaranga abakozi bita “intica ntikize”, aho umuntu akora umunsi wose ariko agahembwa amafaranga adashobora no kumutunga uko bikwiye.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Édouard Ngirente, na we yigeze gutangaza ko Guverinoma iri gukomeza gusuzuma uburyo hashyirwaho umushahara-fatizo utabangamira ubushobozi bw’ibigo ariko nanone ukarengera umukozi.
Yavuze ko icyo kibazo gisaba ubushishozi kuko igihugu kigomba kureba ubushobozi bw’abakoresha, imiterere y’isoko ry’umurimo n’ubuzima abaturage babayeho. Icyakora, nubwo imyaka ishize iri tegeko rivugwa, kugeza ubu ntiriratangira gukurikizwa, ibintu bikomeje gutera impungenge cyane cyane urubyiruko rukora imirimo idahemba neza.
Abasesenguzi bavuga ko kudashyiraho umushahara-fatizo bigira ingaruka zikomeye ku isoko ry’umurimo no ku bukungu muri rusange. Hari abakozi benshi bavuga ko bakora amasaha menshi ariko bakabaho mu bukene, abandi bagahitamo guhora bahinduranya akazi cyangwa gushaka amahirwe hanze y’igihugu.
Ibi bishobora kugabanya umusaruro w’umukozi, kongera umunaniro n’ihindagurika ry’abakozi mu bigo, ndetse bikagira ingaruka no ku ireme rya serivisi zitangwa. Iyo umukozi yumva nta mutekano w’amikoro afite, biragorana ko atanga umusaruro usesuye cyangwa ngo yitange mu kazi ke.
Hari kandi impungenge ko icyuho hagati y’abakozi ba Leta n’abakora mu bikorera gishobora kurushaho kwaguka niba amavugurura akomeje gukorwa cyane muri Leta gusa. Mu gihe abayobozi ba Leta bagiye kubona inyongera zifatika n’ibirarane by’amezi menshi, abakozi benshi bo mu bikorera bavuga ko bo bagikomeje kubaho ku mishahara idahagije.
Abenshi mu bakurikiranira hafi iby’umurimo mu Rwanda bemeza ko gushyiraho umushahara-fatizo bishobora kuba imwe mu nzira zo guha agaciro umurimo, kugabanya ihohoterwa rikorerwa abakozi no guteza imbere imibereho y’abaturage muri rusange.
Like This Post? Related Posts