Uyu muhango wabereye mu Ishuri rya
Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana,
wanahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Rwanda
National Police imaze ishinzwe.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo
muhango, Perezida Kagame yashimiye Polisi y’u Rwanda ku rugendo rw’imyaka 25
imaze ikorera Abanyarwanda, ayishimira uruhare yagize mu kubungabunga umutekano
n’ituze by’abaturage.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda yagize
uruhare rukomeye mu gutuma Abanyarwanda babaho batekanye kandi bakora ibikorwa
byabo mu cyubahiro n’agaciro bibakwiriye.”
Umukuru w’Igihugu yashimiye kandi
abapolisi bakomeje guhagararira neza igihugu mu butumwa bwo kubungabunga
amahoro boherezwamo hanze y’u Rwanda, avuga ko bakomeje kurangwa n’ubunyamwuga
n’indangagaciro nziza.
Perezida Kagame yavuze ko ibyagezweho
na Polisi y’u Rwanda byaturutse ku bufatanye bw’inzego zitandukanye z’umutekano
n’abafatanyabikorwa, ariko cyane cyane uruhare rw’Abanyarwanda ubwabo.
Ati “Uyu muco wo gukorera hamwe ni
imbaraga igihugu gifite kandi tugomba gukomeza kuwusigasira no kuwubakiraho.”
Yibukije kandi ko ibibazo
by’umutekano ku Isi bikomeje guhinduka, aho ibyaha byinshi bikorwa mu buryo
bugezweho kandi bwambukiranya imipaka, ashimangira ko Polisi y’u Rwanda igomba
gukomeza kujyana n’igihe.
Perezida Kagame yavuze ko gukomeza
kongerera ubushobozi Polisi, haba mu bikoresho, ubumenyi ndetse n’ubunyamwuga,
ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.
Ati “Gukomeza kubaka ubushobozi mu
kongera ubumenyi, ubunyamwuga n’ibikoresho bijyanye n’igihe bigomba kuba ku
isonga niba dushaka gukumira no guhangana n’ibibazo bishya.”
Yasabye ba Ofisiye bashya gukoresha
neza ubumenyi bahawe, bakarangwa n’ubunyangamugayo no gukorera abaturage mu
mucyo.
Perezida Kagame yabasabye
by’umwihariko kwirinda ruswa no kurangwa no gufata ibyemezo birangwa
n’ubushishozi.
Ati “Tubatezeho kwanga ruswa,
gushishoza mu gufata ibyemezo no kuzuza inshingano zanyu uko bikwiye.”
Yanibukije abapolisi bose ko kwizihiza
imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda bidakwiye kuba umwanya wo kwishimira gusa,
ahubwo ko bikwiye no kuba igihe cyo kwisuzuma no kongera gushimangira
indangagaciro ziranga uru rwego.
Perezida Kagame yasabye abapolisi gukomeza gukorera igihugu n’abaturage bicishije bugufi, kugira ngo icyizere abaturage bafitiye Polisi gikomeze kwiyongera no gushinga imizi.