• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika cyongeye kugaba ibitero muri Iran, byibasiye ikigo cya gisirikare kiri mu mujyi wa Bandar Abbas, umwe mu mijyi ikomeye cyane ku nkombe z’inyanja ndetse ufite uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubwikorezi bwo mu muhora wa Hormuz.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika bukorera mu Burasirazuba bwo Hagati buzwi nka United States Central Command (CENTCOM), bwatangaje ko bwakoze ibyo bitero nyuma yo kurasa no gusenya drones enye za Iran zari ziteguye kugabwa ku birindiro byazo.

CENTCOM yavuze ko izo drones zari “gushobora guteza umutekano muke mu karere k’umuhora wa Hormuz”, aho amato menshi atwara peteroli na gaz anyura buri munsi.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko ikigo cya gisirikare cyo muri Bandar Abbas cyarashwe mu gihe hari gutegurwa koherezwa indi drone ya gatanu. Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko abaturage bumvise urusaku rw’ibisasu byinshi mu bice byo mu burasirazuba bw’uwo mujyi.

Ibi bitero bibaye mu gihe agahenge kari hagati ya Amerika na Iran gakomeje kuzamo agatotsi, mu gihe kandi ibiganiro bimaze igihe bigamije guhagarika intambara imaze amezi atatu bikomeje kugenda biguru ntege.

Iyo ntambara yatumye urujya n’uruza rw’amato mu muhora wa Hormuz ruhungabana cyane, bituma ibiciro bya peteroli na gaz bizamuka ku masoko mpuzamahanga.

Ni ubwa kabiri mu minsi itatu Amerika igabye ibitero ku butaka bwa Iran, ibintu bishobora kongera kuzamura umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

CENTCOM yavuze ko ibyo bikorwa “byakozwe mu buryo bwitondewe kandi bugamije kwirwanaho gusa”, ishimangira ko intego yari ugukingira abasirikare ba Amerika ibikorwa bishobora kugabwa n’ingabo za Iran.

Ku ruhande rwa Iran, ubuyobozi bwamaganye ibyo bitero bubifata nk’“ihonyorwa rikomeye ry’agahenge kari karumvikanyweho”, bunavuga ko Iran “itazigera ireka igikorwa icyo ari cyo cyose cy’intambara kitihorewe”.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru kandi, umutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), watangaje ko warashe drone ya Amerika ndetse ukarasa n’indege y’intambara n’indi drone bivugwa ko byari byinjiye mu kirere cya Iran, nubwo utatangaje neza igihe ibyo byabereye.

Abasesenguzi bavuga ko kongera kubaho kw’iyi mishyamirano bishobora gushyira mu kaga agahenge kari karageragejwe hagati y’ibihugu byombi, ndetse bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere no ku bukungu bw’isi bushingiye cyane kuri peteroli iva mu Burasirazuba bwo Hagati.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments