• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Guverinoma ya Uganda yashyizeho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu muri Kampala n’utundi duce dutuwe n’abantu benshi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira muri iki gihugu.

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Diana Atwiine mu itangazo rikubiyemo amabwiriza mashya yo kwirinda no gukumira icyorezo cya Ebola yoherereje ibigo bya Leta, ibyigenga, amadini, imiryango gakondo, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, abategura ibitaramo n’abaturage muri rusange.

Atwiine yavuze ko aya mabwiriza bayashyizeho mu rwego rwo kugabanya uburyo abantu bahura kubera ko iyo bahuye nibwo baba bafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya Ebola cyandurira mu gukoranaho.

Aya mabwiriza yo gukumira icyorezo cya Ebola agaragaza ko nta bikorwa bihuza abantu benshi bizongera kubaho mu rwego rwo kurwanya no gukumira ko icyorezo cya Ebola cyakwirakira muri iki gihugu.

Aya mabwiriza yo gukumira icyorezo cya Ebola agaragaza ko nta bitaramo by’imyidagaduro bizongera kubaho, amaserukiramuco, ibirori, kwigaragambya, marathon ndetse n’ibindi bikorwa bishobora guhuza abantu.

Atwiine yagize ati “Ibi bikorwa biteye inkeke kubera ko bituma abantu begerana cyane bahuriye mu mbaga y’abantu benshi ibishobora gutuma byoroha kugira ngo icyorezo cya Ebola gikwirakwire igihe harimo umurwayi w’iki cyorezo.”

Ebola yinjijwe muri Uganda n’umuntu waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye kwivuriza i Kampala. Uyu Munye-Congo yapfiriye mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital.

Umurwayi wa kabiri wanduye Ebola wagaragaye i Kampala na we ni Umunye-Congo. Yitaweho n’abaganga, akira ibimenyetso by’iki cyorezo. Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko ari hafi gusezererwa n’ibitaro.

Tariki ya 23 Gicurasi, iyi Minisiteri yatangaje ko habonetse abandi barwayi ba Ebola batatu barimo umushoferi w’Umunya-Uganda watwaye uwishwe n’iki cyorezo, umuganga wamuvuye ndetse n’undi Munye-Congo.

Nyuma y’iminsi ibiri iyi Minisiteri yavuze ko abandi bantu babiri babontse ari Abanya-Uganda bakorera mu Ivuriro ryigenga riri mu Mujyi wa Kampala. Bajyanywe mu kigo cyihariye kiri kuvurirwamo abanduye iki cyorezo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments