• Amakuru / MU-RWANDA


Umwana w’imyaka 17 y'amavuko wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 20 y'amavuko ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Gako, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 27 Gicurasi 2026.

Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa 26 Gicurasi 2026, uyu musore yahengereye uwo mukobwa wari wenyine mu rugo kwa nyirakuru amwinjiramo, bikekwa ko ari bwo yamusambanyije. Nyirakuru w’uwo mukobwa ngo yaje gutaha nyuma y’icyo gihe ariko ntiyahita atanga amakuru.

Bukeye bwaho, uwo mukobwa yabwiye abaturanyi ko yasambanyijwe, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kibogora kugira ngo yitabweho. Nyuma yoherejwe ku Isange One Stop Center ikorera mu Bitaro bya Kibogora kugira ngo akomeze kwitabwaho no gukorerwa isuzuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yemeje aya makuru avuga ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi ndetse ko iperereza ryatangiye.

Yagize ati: “Ni byo uwo musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mu mutwe. RIB yatangiye iperereza kandi ni ryo rizagaragaza ukuri ku byabaye.”

Yakomeje asaba abaturage kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe.

Ati: “Turakangurira abaturage kwirinda ibyaha no kujya batanga amakuru hakiri kare, atari igihe icyaha cyamaze kuba gusa, ahubwo n’amakuru yafasha kugikumira.”

Kugeza ubu, ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kagano mu gihe iperereza rikomeje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments