• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, , yakiriye Umuyobozi Wungirije Mukuru wa Polisi ya Sudani, , ari kumwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi ya Sudani, , ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye i Kacyiru.

Mu biganiro bagiranye, impande zombi zagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Sudani mu nzego zitandukanye zijyanye n’imicungire y’umutekano, gukumira no kurwanya ibyaha, ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu kazi ka gipolisi.

Aba bayobozi baganiriye kandi ku buryo bwo guteza imbere imikoranire hagati y’inzego z’umutekano z’ibihugu byombi, hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano bikomeje kugaragara ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe bari mu Rwanda, intumwa za Polisi ya Sudani zifatanyije na Polisi y’u Rwanda kwizihiza imyaka 25 y’iterambere n’impinduka nziza iyi nzego imaze kugeraho mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gutanga serivisi zinoze ku baturage.

Izi ntumwa zanitabiriye imyitozo ihuriweho n’amatsinda yihariye arwanya iterabwoba (SWAT) yateguwe n’Umuryango w’Abakuru ba Polisi bo mu Burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO Plus), yabereye mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gihugurirwamo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Bugesera  .

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza guteza imbere ubufatanye mu bya polisi no mu kubungabunga umutekano, hagamijwe guhangana n’ibyaha no guteza imbere amahoro n’ituze by’abaturage.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments