Abaturage 15 bo mu Karere ka Kirehe bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kunywa umutobe wari wateguwe n’umuturage mugenzi wabo, aho bikekwa ko ushobora kuba warahumanyijwe, bituma bagaragaza ibimenyetso by’uburwayi bitandukanye.
Iri sanganya ryabaye ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2026, mu Mudugudu wa Nyamikoni, mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigarama, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Abo baturage bivugwa ko banyoye uwo mutobe mu rugo rw’umwe mu baturage usanzwe ari umurokore, wari wawuteguye kugira ngo usangirwe n’abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi.
Amakuru yatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Nsengimana Janvier, agaragaza ko nyuma y’amasaha make banyoye uwo mutobe, bamwe mu bawunyoye batangiye kugaragaza ibimenyetso byo kuremba, bituma bihutishwa kujyanwa kwa muganga.
Yagize ati: “Abantu 11 ni bo babanje kujyanwa kwa muganga nyuma yo kuremba, nyuma hakomeza kuboneka abandi bafite ibibazo nk’ibyabo, umubare wabo uza kugera kuri 15. Muri bo, bane bari kuvurirwa mu Bitaro bya Kirehe, mu gihe abandi 11 bari kwitabwaho ku Kigo Nderabuzima cya Kigarama.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama bwatangaje ko hatangijwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye ikibazo cy’uyu mutobe. Uwawuteguye yavuze ko yawukoze akoresheje ibitoki yakuye mu rutoki rwe, bityo hakaba hagishakishwa icyaba cyarateye guhumana cyangwa ubundi burozi bushobora kuba bwarawinjiyemo.
Abaturage basabwe gukomeza kugira amakenga ku biribwa n’ibinyobwa banywa, bakirinda ibyo batazi inkomoko yabyo cyangwa uburyo byateguwemo, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye no gufata ingamba zo kwirinda ko byazongera kubaho.
Like This Post? Related Posts