Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria Olamide yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Gatanu ahagana saa 23:00, aho yitabiriye ibikorwa bijyanye n’imikino ya nyuma ya (BAL) iri kubera mu Rwanda.
Olamide ategerejwe gutaramira abakunzi ba Basketball n’umuziki mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma wa BAL (halftime show), kimwe mu bikorwa bikomeye bitegurwa kugira ngo birusheho gushimisha abazitabira uyu mukino utegerejwe na benshi ku mugabane wa Afurika.
Uyu muraperi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, azatanga igitaramo kidasanzwe kizahuza siporo n’imyidagaduro, mu rwego rwo gukomeza kuzamura isura ya BAL nk’ihuriro rikomeye rya Basketball n’umuco nyafurika.
Kugera kwa Olamide i Kigali byakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki ndetse n’abafana ba BAL, benshi bagaragaza amatsiko yo kumubona ku rubyiniro mu mukino wa nyuma uzahuza amakipe ahatanira igikombe cya Afurika muri Basketball ariyo RSSB Tigers BBC NA petro de Luanda yo muri Angola ku mugoroba wo ku cyumweru muri BK ARENA
Ibirori byo kuruhuka hagati y’umukino wa nyuma wa BAL bikomeje kuba kimwe mu bikurura abantu benshi, aho buri mwaka hatumirwa abahanzi bakomeye bo muri Afurika kugira ngo barusheho gutuma iri rushanwa riba ubukombe.