Guverinoma ya Uganda yatangaje ko itazongera gutanga amafaranga yo gutegura ibirori byo kwizihiza iminsi mikuru y’igihugu, irimo Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umunsi w’Umurimo, Umunsi w’Intwari ndetse n’uw’Ubwigenge, guhera mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2026/2027.
Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umwanditsi w’Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr. Ramathan Ggoobi, wavuze ko iki cyemezo kiri mu murongo wa gahunda ya Leta yo kugabanya amafaranga akoreshwa mu birori bidafatwa nk’iby’ingenzi byihutirwa.
Yasobanuye ko aho gukoresha amafaranga menshi mu mihango yitabirwa n’abantu benshi, Perezida Yoweri Museveni azajya atanga ubutumwa ku baturage binyuze kuri radiyo na televiziyo, bikazafasha Leta kuzigama umutungo wari gukoreshwa muri ibyo birori.
Dr. Ggoobi yavuze ko amafaranga azigamwa azajya yifashishwa mu mishinga y’iterambere igihugu cyihaye, harimo guteza imbere inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, ubucukuzi n’inganda zitunganya amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga no guhanga udushya, kubaka ibikorwaremezo, ndetse no gushimangira umutekano.
Yagize ati: “Ntituzongera guta amafaranga ku birori by’iminsi mikuru. Ayo mafaranga azigamwa azashyirwa mu bikorwa by’iterambere Leta yateguye.”
Guverinoma ivuga ko iki cyemezo kigamije kongera imikorere myiza y’ingengo y’imari no gushyira imbere ibikorwa bifite umumaro mu iterambere ry’igihe kirekire, mu gihe igihugu gikomeje gushyira mu bikorwa Gahunda ya Kane y’Iterambere (Fourth National Development Plan).
Nubwo ibi birori byafashaga mu gushimangira ubumwe n’ukunda igihugu mu baturage, byakunze kunengwa ko bitwara amafaranga menshi ashobora kwifashishwa mu bindi by’ibanze nk’ubuvuzi, uburezi n’imitangire ya serivisi.
Like This Post? Related Posts