Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko rizafata ingamba zikomeye mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zagaba ibindi bitero ku bice ugenzura, uvuga ko igitero cyose kizakorwa kitazagarukira gusa ku gusubizwa inyuma, ahubwo ko abasirikare bazaba bagiteye bazirukanwa bakagezwa no inyuma y’aho baturutse.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, uyu mutwe wavuze ko ukwezi kwa Gicurasi 2026 kwaranzwe n’ibitero byinshi byagabwe n’ingabo za leta ya Kinshasa, birimo ibyakozwe ku butaka ndetse n’ibitero byo mu kirere byibasiye ibice ugenzura.
Kanyuka yavuze ko M23 itewe impungenge n’ikorwa ry’ibikorwa bya gisirikare ikomeje kubona ku ruhande rwa FARDC, birimo kohereza abasirikare benshi, intwaro ziremereye ndetse n’ibikoresho bya gisirikare ku mirongo y’urugamba.
Yavuze ko ibi byose ari ibimenyetso byerekana ko leta ya Congo iri gutegura ibindi bitero bishya ku bice bigenzurwa n’uyu mutwe.
Yagize ati: “Igitero cyose gishya kizagabwa ku baturage no ku bice tugenzura kizahabwa igisubizo gikomeye. Ntabwo tuzagarukira ku kwirwanaho gusa, ahubwo tuzasubiza inyuma ababigabye kugeza inyuma y’aho baturutse.”
Nubwo M23 ishinja FARDC gukaza ibikorwa bya gisirikare, kugeza ubu igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntikiragira icyo gitangaza kuri aya makuru.
Iri tangazo rije mu gihe ibiganiro by’amahoro n’ubuhuza bw’ibihugu byo mu karere bikomeje gushaka umuti urambye w’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Nubwo impande zombi zimaze igihe zumvikana ku ngingo zitandukanye zirimo guhagarika imirwano no kubahiriza agahenge, ibikorwa bya gisirikare n’imirwano ya hato na hato biracyagaragara mu bice bitandukanye.
Kuva mu ntangiriro za 2025, M23 ntiyongeye kwagura ibice igenzura. Ahubwo, nyuma y’igitutu cy’abahuza b’amahoro, yavuye mu duce tumwe two mu Ntara ya Kivu y’Epfo, harimo Umujyi wa Uvira n’utundi duce twa Teritwari ya Uvira kugeza i Kamanyola muri Teritwari ya Walungu.
Hagati aho, umutwe wa Twirwaneho usanzwe ukorana na AFC/M23 ukomeje kugenzura Centre ya Minembwe muri Teritwari ya Fizi. Aka gace kamaze amezi menshi kibasirwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) z’ingabo za leta ya Congo, ibintu bikomeje kongera umwuka mubi hagati y’impande zihanganye.
Abasesenguzi bavuga ko aya magambo ya M23 ashobora gukomeza kuzamura impagarara mu gihe impande zombi zikomeje gushinjanya ibikorwa byo kutubahiriza amasezerano y’agahenge, mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bakomeje kuba ari bo bibasirwa cyane n’ingaruka z’iyi ntambara imaze imyaka myinshi.
Like This Post? Related Posts