Weasel
Manizo yatangaje ko ababajwe n’uko hari bamwe mu batunganya umuziki bafashe
indirimbo Radio yasize atararangije cyangwa zitarajya hanze, bakazigurisha
abandi bahanzi.
Ibi umuhanzi
Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo, wahoze aririmbana na nyakwigendera
Mowzey Radio mu itsinda rya Goodlyfe, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na
radiyo ya Galaxy fm, aho yavuze ko kuva Radio yitabye Imana hakomeje kuvugwa
byinshi ku bihangano byinshi yasize muri studio zitandukanye.
Uyu muhanzi
yavuze ko mu gihe Goodlyfe yari ikiri ku rwego rwo hejuru, bo batagiraga studio
yabo bwite, ahubwo bakoranaga n’abatunganya umuziki batandukanye. Ibi byatumye
Mowzey Radio asiga indirimbo nyinshi muri studio zitandukanye.
Weasel
yasobanuye ko Radio yari umuhanga cyane mu kwandika indirimbo ku buryo
yakundaga kwandika amagambo, akayiririmba ndetse rimwe na rimwe akamuhamagara
ngo aze kumva ibyo yakoze cyangwa yongeremo ijwi rye mbere y’uko indirimbo
isohoka.
Yagize ati
"Hari indirimbo nyinshi yari yarakoze muri sitidiyo zitandukanye. Hari izo
numva zikinwa n’abandi bahanzi kandi nkazimenya neza kuko Radio yazinyeretse
cyangwa yarazindirimbiye mbere."
Nubwo yavuze
ko azi ko hari ibikorwa bya Radio byasohowe n’abandi bantu, Weasel yagaragaje
ko nta bushobozi afite bwo kubikurikirana cyangwa gusaba indishyi kuko atazi
neza aho byose biri n’ababifite.
Yavuze ko
icyo yitaho ari indirimbo ziri mu maboko ye gusa, ashimangira ko ubuzima
bugomba gukomeza nubwo hari ibintu bimwe na bimwe byamubabaza.
Ati:
"Niba bashaka kuzigurisha, ni uburenganzira bwabo kuko nta cyo nabikoraho.
Njye nitaho gusa izo mfite. Numvise nyinshi zisohoka kandi nkazimenya ko ari
iza Radio, ariko ubuzima bugomba gukomeza."
Weasel yanze
gutangaza amazina y’izo ndirimbo cyangwa abahanzi bakekwaho kuzikoresha, avuga
ko gukora ibyo byamukururira amakimbirane mashya mu ruganda rw’umuziki.
Mowzey Radio
yitabye Imana mu mwaka wa 2018, asize umurage ukomeye mu muziki wa Uganda no
muri Afurika y’Iburasirazuba.