Ibi
byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Inocêncio Impissa, aho yavuze Maputo
izakomeza kwishyura ikiguzi cyose cyizakenerwa n’Ingabo z’u Rwanda kuko
zifatiye runini iki gihugu cyari cyaribasiwe n’imitwe yitwaje intwara.
Yagize ati
“Ntabwo nzi ikiguzi cyangwa igihe bazamara, ariko amasezerano azasobanura neza
iyi ngingo mu gihe cya vuba, gusa kuba dufite ubu bufasha bituma tukomeza
kubaka ubushobozi bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje
agira ati “ “Ibi biduha umwanya wo gushyira ku murongo ingabo zacu binyuze mu
kuzongerera ubushobozi, ibikoresho, ikoranabuhanga mu gihe kandi tugakomeza
kubona umusaruro w’ubufasha bwa gishuti bwo kurinda umutekano mu karere.”
Yavuze kandi
ko “Kuba Ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu bibafasha kubona igihe cyo
gukomeza guhugura Abasirikare babo bakagira ubushobozi bwo kurinda umutekano
w’igihugu.
Ibi bibaye
mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi EU, washyize amananiza ku bijyanye no
gukomeza gutanga inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga Ingabo za RDF ziri i
Cabo Delgado.
Ibi byatumye
u Rwanda rugirana ibiganiro na Mozambique birangira iki gihugu cyemeye
kwishyura ibisabwa kugira ngo ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado bukomeze.
Ingabo z’u
Rwanda zagiye muri Cabo Delgado muri Nyakanga 2021 hashingiwe ku busabe bwa
Leta ya Mozambique yifuje ko zayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byari
byarahungabanyije bikomeye iyi ntara kuva mu 2017.
Like This Post? Related Posts