• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano bishya byafatiwe abayobozi babiri bakomeye bo mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ivuga ko icyo cyemezo kigamije gushyigikira inzira y’amahoro no guhagarika ibikorwa by’urugomo bimaze imyaka myinshi byugarije aka karere.

Abafatiwe ibi bihano ni Col. John Imani Nzenze, ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu mutwe wa AFC/M23, na Gustave Kubwayo uzwi ku izina rya “Colonel Sirkoof”, ushinzwe ubutasi muri FDLR ndetse akaba anayobora umutwe udasanzwe w’igisirikare cyayo.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC), Washington yavuze ko aba bagabo bombi bafite uruhare rukomeye mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse ikaba ishinjwa ibyaha bikomeye birimo ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamabanga wa Minisiteri y’Imari ya Amerika, Scott Bessent, yavuze ko ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bushyize imbere gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC, ashimangira ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi no kubangamira ituze ry’akarere.

Yagize ati: “Imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza urugomo iri kurushaho gukaza ikibazo cy’ubutabazi bwihutirwa no kubangamira inyungu za Amerika muri aka karere. Ibi bihano bigamije gushyigikira amahoro no guhagarika kumeneka kw’amaraso.”

Amerika yongeye kandi gusaba impande zose zifitanye amakimbirane kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington ku wa 04 Ukuboza 2025, agaragazwa nk’intambwe ikomeye mu gushaka amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Muri iryo tangazo, Washington yasabye Guverinoma ya RDC gufata ingamba zifatika zo gusenya no kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorana nawo. Ku rundi ruhande, yasabye u Rwanda gukura ingabo zarwo n’ibikoresho bya gisirikare muri RDC no guhagarika icyo yise inkunga rutera M23.

Amerika ikomeza ivuga ko FDLR, yashinzwe mu mwaka wa 2000 n’abahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda ndetse n’abagize imitwe y’abahezanguni bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakomeje gukora ibikorwa byinshi by’urugomo birimo ubwicanyi bwibasira abasivile, gushora abana mu mirwano, gufata ku ngufu no gushimuta abaturage.

Ku ruhande rwa AFC/M23, Washington yongeye gushimangira ko uyu mutwe uyoborwa kandi ugashyigikirwa n’u Rwanda, ukaba ugenzura ibice byinshi byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Amerika yibukije ko M23 yafashe imijyi ya Goma na Bukavu mu ntangiriro za 2025, ibintu yavuze ko byateje impfu nyinshi ndetse bikaviramo abaturage ibihumbi byinshi guhunga ingo zabo.

Col. John Imani Nzenze wafatiwe ibihano afatwa nk’umwe mu bayobozi bakomeye ba AFC/M23 ndetse akaba ari mu banyegera ba hafi ba Sultani Makenga, usanzwe na we ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Amerika ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko bisobanurwa na OFAC, ibi bihano bivuze ko imitungo yose y’aba bantu iri muri Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika ihita ifatirwa. Byongeye kandi, abaturage n’ibigo byo muri Amerika babujijwe kugirana na bo ubucuruzi, ibikorwa by’imari cyangwa indi mikoranire yose ifite aho ihuriye n’amafaranga.

Amerika yavuze ko intego y’ibi bihano atari uguhana gusa, ahubwo ni ugushyira igitutu ku bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro kugira ngo bahindure imyitwarire yabo, bityo hakaboneka amahirwe mashya yo kugera ku mahoro, umutekano n’iterambere birambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments