Muri Kenya,
abanyeshuri icyenda bagejejwe imbere y’Urukiko Rukuru rwa Naivasha ku wa
Kabiri, bakurikiranyweho uruhare bakekwaho mu nkongi y’umuriro yahitanye
abanyeshuri 16 mu ishuri ry’abakobwa ricumbikira abanyeshuri.
Iyi nkongi
yabaye ku wa 28 Gicurasi mu ishuri rya Utumishi Girls School, riherereye hafi
ya Nairobi. Iryo shuri ryari ricumbikiye abanyeshuri 202 igihe umuriro wadukaga
mu nyubako y’amacumbi.
Imibare
yatangajwe n’abayobozi igaragaza ko abanyeshuri 16 bahasize ubuzima, mu gihe
abandi 79 bakomerekeye muri iyo nkongi. Muri abo, barindwi bakomeretse bikomeye
ku buryo byabaye ngombwa ko boherezwa mu bitaro byo muri Nairobi kugira ngo
bahabwe ubuvuzi bwihariye.
Iperereza
ry’ibanze ryakozwe n’inzego z’umutekano ryerekana ko umuriro ushobora kuba
waratewe nkana. Abashinzwe iperereza bavuga ko hatwitswe matela hakoreshejwe
ikibiriti na peteroli ya parafine, umuriro ugatangirira hafi y’urugi
rw’ubutabazi.
Iyo gahunda
ngo yaba yaratumye umuriro ukwirakwira vuba cyane, ndetse inabangamira
abanyeshuri bashakaga guhunga. Abari muri iryo cumbi bahatiwe kunyura mu
muryango umwe gusa, ibintu byateje umuvundo n’ubwoba bukomeye.
Iperereza
rinagaragaza ko umurezi wari ushinzwe kugenzura abanyeshuri atakinguye urundi
rugi rw’ubutabazi rwari rushobora gufasha abanyeshuri gusohoka vuba. Ibyo
byatumye benshi bafatirwa imbere n’umuriro.
Amashusho
yafashwe na camera z’umutekano yashyikirijwe abashinzwe iperereza agaragaza
bamwe mu banyeshuri bakekwa bagaragara muri koridoro y’inyubako mbere gato
y’uko umuriro utangira.
Abanyeshuri
icyenda bakekwa bamaze iminsi itanu bafunzwe mu gihe iperereza rikomeje.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kongera igihe cyo gukora iperereza kugira ngo
hakusanywe ibimenyetso bihagije mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku byaha
bashinjwa.
Urukiko
rurateganya gufata icyemezo ku busabe bwo kongera igihe bafunzwe by’agateganyo
mu gihe dosiye ikomeje gutunganywa.
Abayobozi ba
Kenya batangaje ko aba banyeshuri bashyizwe mu maboko y’Ibiro bishinzwe
kurengera abana kugira ngo birindwe ko bafungirwa hamwe n’abakuze.
Umucamanza
Abdulqadir Lorot yavuze ko hafashwe ingamba zo kubarindira umutekano
n’uburenganzira bwabo nk’abana, agira ati: “Twizeye ko binyuze mu biro
bishinzwe abana bazaba bari ahantu heza kandi nta buryo bwo kubashyira hamwe
n’abafungwa bakuru.”
Mu gihe
iperereza rikomeje, inzobere mu by’ubugenzacyaha ziri gukora isuzuma rya ADN ku
mirambo myinshi yangiritse bikomeye kubera umuriro kugira ngo hamenyekane neza
imyirondoro y’abahitanywe n’iyi nkongi.
Iyi mpanuka
yongeye gukangura impungenge ku mutekano w’amashuri acumbikira abanyeshuri muri
Kenya. Guhera iyi nkongi yabaga, hamaze gutangazwa izindi nkongi eshanu
zabereye mu mashuri atandukanye hirya no hino mu gihugu.
Nk’uko croix
Rouge ya Kenya ibitangaza, kuva umwaka watangira hamaze kuba
inkongi 37 mu mashuri yo muri Kenya, nubwo izindi zose zitigeze zihitana
ubuzima bw’abantu.
Abasesenguzi
bavuga ko ikibazo cy’inkongi mu mashuri ya Kenya kimaze imyaka myinshi
gihangayikishije igihugu.
Akenshi biterwa n’ubucucike bukabije mu
macumbi, ibikoresho bike byo kuzimya umuriro ndetse rimwe na rimwe n’ibikorwa
byo kwihorera cyangwa amakimbirane hagati y’abanyeshuri n’ubuyobozi
bw’amashuri.
Iki gihugu
kiracyafite ibikomere by’izindi nkongi zikomeye zabaye mu mashuri. Mu mwaka wa
2001, inkongi yabereye mu Ntara ya Machakos County yahitanye abanyeshuri 67, mu
gihe indi nkongi yabaye mu 2024 muri Nyeri County yahitanye abana 21.
Mu gihe
igihugu kigitegereje umwanzuro w’iperereza, abaturage benshi basaba ko
hashyirwaho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano mu mashuri kugira ngo
impanuka nk’izi zitazongera gutwara ubuzima bw’abana.
Like This Post? Related Posts