• Amakuru / MU-RWANDA


Abanyeshuri barenga ibihumbi 74 biga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu Rwanda batangiye gukora ibizamini ngiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, bikaba ari intambwe ikomeye mu gusuzuma ubushobozi bwabo bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ibi bizamini byatangiye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03 Kamena 2026, bikazamara ibyumweru bitatu bikorerwa mu bigo bitandukanye byo mu gihugu. 

Ku rwego rw'igihugu, byafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ku Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Muri iki kigo honyine, abanyeshuri 180 baturutse mu mashuri atatu atandukanye ndetse n’abakandida bigenga bazwi nka "candidats libres" ni bo bari gukorera ibi bizamini.

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) igaragaza ko abakandida bose hamwe ari 74.085. Muri bo, 70.504 ni abanyeshuri basanzwe biga mu mashuri, mu gihe 3.581 ari abakandida bigenga.

Ibizamini birimo gukorerwa mu bigo 854 byatoranyijwe mu gihugu hose, mu gihe abagenzuzi 8.484 bazakurikirana uko bikorwa kugira ngo habeho umucyo n’ubunyangamugayo mu isuzumabumenyi.

Ibizamini bishingiye ku bushobozi n’ubumenyi ngiro

Ibizamini ngiro bya Leta ni kimwe mu bice by’ingenzi by’integanyanyigisho n’isuzumabumenyi bishingiye ku bushobozi (Competence-Based Curriculum). Bigenzura uko abanyeshuri bashoboye gukoresha mu bikorwa bifatika ibyo bize, haba mu mwuga, mu myitwarire no mu bumenyi rusange.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gutsinda neza kuko bahawe imyitozo ihagije kandi bakaba bariteguye.

Yagize ati: “Tubifurije gutsinda neza kandi nta mpamvu yo kugira ubwoba. Kwiga mu buryo ngiro bituma umunyeshuri amenya uko ibintu bikorwa ndetse n’uko bishyirwa mu bikorwa. Iyo ageze ku isoko ry’umurimo aba ashobora guhita atangira gukora akazi neza kandi kinyamwuga.”

Abanyeshuri bafite icyizere cyo gutsinda

Irakoze Djbril Shukuru, umwe mu banyeshuri bari gukora ikizamini mu ishami ry’ubwubatsi, yavuze ko bafite icyizere cyo gutsinda kubera imyitozo myinshi bakoze mbere y’ibizamini.

Yagize ati: “Twiteguye neza kuko twakoze imyitozo myinshi. Numva mfite ubushobozi bwo gukora neza ikizamini kandi niteguye kujya ku isoko ry’umurimo nkakoresha ibyo nize.”

Siyansi yahawe umwanya uhagije wo gutegura imishinga

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Nzeyimana Jean Claude, yavuze ko uyu mwaka hari impinduka zakozwe ku banyeshuri biga siyansi mu burezi rusange, aho bahawe igihe kinini cyo gutegura imishinga yabo.

Yasobanuye ko abanyeshuri biga Ibinyabuzima, Ubugenge n’Ubutabire bahawe ukwezi kose ko gutegura imishinga yabo ya siyansi mbere yo kuyigaragaza.

Ati: “Mu myaka yashize twabaga twabahaye igihe gito. Uyu mwaka twahisemo kubongerera igihe kugira ngo bakore imishinga yabo neza kandi bayigaragaze mu buryo bunoze.”

Amanota azasohoka muri Kanama

NESA yatangaje ko amanota y’ibi bizamini ngiro azatangazwa muri Kanama 2026. Nyuma yabyo, abanyeshuri bazakora ibizamini bisanzwe bya Leta bizatangira muri Nyakanga 2026.

Abanyeshuri batangiye ibizamini ngiro bazakomeza gahunda zisanzwe z’ishuri, bakore ibizamini bisoza igihembwe cya gatatu, mbere yo gutaha rimwe n’abandi banyeshuri bo mu gihugu.

Ibi bizamini bifatwa nk’inkingi ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere uburezi bushingiye ku bumenyi ngiro, bugamije gutegura urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments