Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), rizwi nka C64, ryatangaje ko ryishimiye uburyo abaturage bitabiriye gahunda y’umunsi wo guhagarika ibikorwa (Ville Morte) kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kamena 2026, rivuga ko ari ikimenyetso cy’uko Abanyekongo banga umugambi uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abayobozi bakomeye b’iri huriro barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund, C64 yavuze ko abaturage benshi bo muri Kinshasa no mu yindi mijyi y’igihugu bitabiriye icyo gikorwa.
Iri huriro ryavuze ko ubwo bwitabire bugaragaza ko Abanyekongo bashyigikiye Itegeko Nshinga ryo ku wa 18 Gashyantare 2006 kandi bakamagana ibikorwa byose byatuma rihindurwa.
Mu itangazo ryaryo, C64 ryagize riti:“Ukwitabira ku rwego rwo hejuru gahunda ya Ville Morte ni ikimenyetso cy’uko Abanyekongo bamagana byimazeyo umugambi uwo ari wo wose wo guhindura Itegeko Nshinga kandi bagashyigikira ubutegetsi bugendera ku mategeko n’ihererekanya ry’ubutegetsi binyuze muri demokarasi.”
Iri huriro kandi ryashimiye abaturage bitabiriye icyo gikorwa, rivuga ko cyagaragaje ko kurengera Itegeko Nshinga atari inyungu y’ishyaka cyangwa ihuriro runaka gusa, ahubwo ari ikibazo cy’inyungu rusange z’Abanyekongo bose.
Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, abayobozi ba C64 bateganya guterana kugira ngo basuzume uko icyo gikorwa cyagenze, banatangaze ingamba n’ibikorwa bizakurikiraho mu rwego rwo gukomeza guharanira iyubahirizwa ry’Itegeko Nshinga n’ubutegetsi bugendera ku mategeko.
Mu Mujyi wa Kinshasa, ibikorwa byinshi byagaragaye ko byagabanyutse ku buryo bugaragara. Amaduka menshi ntiyafunguye, amashuri na za kaminuza zimwe ntizakoze nk’ibisanzwe, mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibigo bimwe bya Leta n’iby’abikorera byakoraga ku muvuduko muke.
Abaturage bagiye hanze kuri uwo munsi batangaje ko urujya n’uruza rwari rworoshye cyane ugereranyije n’ibisanzwe muri Kinshasa, umujyi uzwiho umubyigano ukabije w’ibinyabiziga kuva mu gitondo cya kare kugeza nijoro.
Abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa ari ikigeragezo cya mbere gikomeye cy’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu rwego rwo gupima uko abaturage bakiriye ubutumwa bwayo bwo kwamagana impinduka zishobora gukorwa ku Itegeko Nshinga.
Mu gihe impaka ku hazaza h’Itegeko Nshinga zikomeje gufata intera muri RDC, amaso y’abaturage n’ay’amahanga akomeje kureba uko ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo bazitwara mu minsi iri imbere.
Like This Post? Related Posts