Imirwano ikomeye hagati y’ingabo za Leta ya Somalia n’abarwanyi bashyigikiye abatavuga rumwe na Perezida Hassan Sheikh Mohamud yakomeje muri iki gitondo cyo ku wa Kane, nyuma yo gutangira ku wa Gatatu nimugoroba mu murwa mukuru, Mogadishu.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’umujyi babwiye BBC ko urusaku rw’amasasu n’intwaro ziremereye rwakomeje kumvikana mu ijoro ryose ndetse no mu gitondo, ibintu byateje impungenge ku mutekano w’abaturage.
Uwahoze ari Perezida wa Somalia, Sharif Sheikh Ahmed, umwe mu bayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ko ibikorwa bya gisirikare bidashobora kubaca intege. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, yavuze ko bo n’ababashyigikiye batazigera bahunga cyangwa ngo bacike intege kubera igitutu cya Leta.
Yagize ati: “Niba Perezida n’ingabo ze batekereza ko tuzagira ubwoba cyangwa tugahunga, bibeshye. Tuzakomeza urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abaturage.”
Sharif Sheikh Ahmed yavuze kandi ko imyigaragambyo yari yateguwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi igikomeje, igamije kwamagana ibyo bise akarengane, gukandamiza abatavuga rumwe na Leta no gukoresha nabi ububasha bwa Perezida.
Ku ruhande rwa Leta, igisirikare cya Somalia cyatangaje ko cyahuye n’ibitero by’abantu bitwaje intwaro bagabye ku birindiro no kuri za bariyeri z’umutekano mu duce dutandukanye twa Mogadishu, bityo kikaba cyarafashe ingamba zo kubasubiza inyuma.
Uyu mwuka mubi wa politiki wakurikiye ibiganiro by’ubwiyunge byahuje Perezida Hassan Sheikh Mohamud, Sharif Sheikh Ahmed ndetse na Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’Intebe, ariko bikarangira nta mwanzuro ufatika ugezweho.
Hassan Ali Khaire we yavuze ko ingabo za Leta ari zo zabanje kubagabaho igitero, mu gihe ubutegetsi bwa Somalia bumushinja gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kugaba ibitero ku ngabo za Leta.
Aya makimbirane ashingiye ku kibazo cya politiki kimaze igihe hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, nyuma y’uko manda ya Perezida Hassan Sheikh Mohamud yarangiye mu kwezi gushize.
Perezida yahise atangaza ko manda ye yongereweho undi mwaka umwe, icyemezo abatavuga rumwe na Leta bavuga ko kinyuranyije n’amahame ya demokarasi n’amategeko agenga igihugu.
Abasesenguzi bavuga ko niba impande zombi zitihutiye gusubira ku meza y’ibiganiro, Somalia ishobora kongera kwisanga mu bibazo bikomeye by’umutekano n’umutekano muke wa politiki mu gihe igihugu gisanzwe gihanganye n’ibibazo by’iterabwoba n’ikorwa ry’amatora.
Like This Post? Related Posts