Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje umushinga w’itegeko ugamije kubuza Perezida Donald Trump gufata ibyemezo bishya bya gisirikare byo kurwanya Iran atabanje kubiherewa uburenganzira n’Inteko.
Uyu mushinga watowe n’abadepite 215 bawushyigikiye, mu gihe 208 batoye bawurwanya. Mu bawushyigikiye harimo n’abadepite bane bo mu ishyaka ry’aba Républicains bifatanije n’aba Démocrates, bagaragaza impungenge bafite ku ruhare rwa Perezida mu gutangiza ibikorwa bya gisirikare.
Abashyigikiye iri tegeko bavuga ko Itegeko Nshinga rya Amerika riha Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwo gutangaza intambara, bityo Perezida atagomba gufata icyemezo cyo kwinjiza igihugu mu ntambara atabiherewe uburenganzira n’abahagarariye abaturage.
Ni ku nshuro ya kane Inteko Ishinga Amategeko igerageje kugabanya ububasha bwa Trump mu bijyanye no gutangiza ibikorwa bya gisirikare, cyane cyane mu rwego rw’intambara ikomeje hagati ya Amerika na Iran.
Icyakora, uyu mushinga nturaba itegeko kuko ugomba kubanza kwemezwa na Sena ya Amerika, igenzurwa n’abasenateri benshi bo mu ishyaka rya Républicains risanzwe rishyigikiye Trump. Ndetse n’iyo Sena yawemeza, ntibivuze ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa byahita bihagarara.
Perezida Trump na we afite uburenganzira bwo gukoresha ububasha bwa veto, bukamwemerera kwanga gushyira umukono kuri uwo mushinga. Mu gihe byaba bigenze gutyo, byasaba ko nibura bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Sena byongera kuwutora kugira ngo ube itegeko nubwo Perezida yaba atabyemeye.
Mu kwezi kwa Gicurasi, Sena yari yamaze kwemeza undi mushinga usa n’uyu nyuma y’igeragezwa ryawubanjirije ritigeze rigera ku musaruro. Gusa kugeza ubu, uwo mushinga nturatorwa mu buryo bwa nyuma kugira ngo ube itegeko ryuzuye.
Impamvu y’aya makimbirane
Iyi ngingo ije mu gihe impaka zikomeje gukaza umurego muri Amerika ku ruhare rwa Perezida mu gufata ibyemezo bya gisirikare, cyane cyane nyuma y’ibitero byagabwe kuri Iran ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku mutekano mpuzamahanga.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Trump bavuga ko gukomeza ibikorwa bya gisirikare nta ruhushya rwa Kongere bihabanye n’amahame ya demokarasi ndetse bishobora gukururira Amerika intambara ndende kandi ihenze.
Ku rundi ruhande, abamushyigikiye bavuga ko Perezida agomba kugira ubwisanzure bwo gufata ibyemezo byihuse mu rwego rwo kurinda inyungu n’umutekano bya Amerika igihe igihugu gihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Nubwo uyu mushinga watowe n’Inteko Ishinga Amategeko, ejo hazaza hawo haracyari mu gihirahiro kubera ko ugomba kunyura muri Sena no guhangana n’ubushobozi bwa Perezida bwo kuwutesha agaciro akoresheje veto.
Like This Post? Related Posts