Perezida w’Russia,
Vladimir Putin, yakiriye Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, mu
ruzinduko rwa Leta rufatwa nk’urw’amateka, kuko ari rwo rwa mbere rw’umukuru w’igihugu
cya Tanzania muri mu burisiya muri ubu
buryo mu gihe cy’imyaka 55 ishize.
Ibiganiro
by’aba bayobozi byatangirijwe mu muhango w’icyubahiro wabereye muri Georgievsky
Hall iri mu Ngoro ya Kremlin i Moscow, aho hacuranzwe indirimbo zubahiriza
ibihugu byombi mbere y’uko ibiganiro bitangira.
Mu ijambo
rye, Perezida Putin yavuze ko umubano w’ubucuruzi hagati ya Russia na Tanzania
ukomeje gutera imbere, agaragaza ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi
bwiyongereye ku kigero cya 25% mu mwaka ushize.
Yashimangiye
kandi ko Moscow yishimira uburyo ibihugu byombi bikomeje guhuza imyumvire ku
bibazo byinshi mpuzamahanga, cyane cyane mu kurengera ubusugire bw’ibihugu no
kurwanya icyo yise ibikorwa byo gutegekesha igitugu cyangwa ubusumbane mu
miyoborere mpuzamahanga.
Putin yavuze
ko Uburusiya bkomeje kubona Afurika nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi, anashimira
Tanzania uruhare rwayo mu guteza imbere umubano hagati ya Russia n’ibihugu bya
Afurika.
Perezida
Samia Suluhu Hassan yavuze ko uru ruzinduko rugamije gukomeza gushimangira
umubano hagati y’ibihugu byombi no gushaka amahirwe mashya y’ubufatanye mu
nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari, uburezi, ubuhinzi, ubuzima
n’ingufu.
Yagaragaje
ko Tanzania yifuza kongera ubufatanye n’u Burusiya mu mishinga y’iterambere no
mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Abasesenguzi
bavuga ko uru ruzinduko rushobora kuvamo amasezerano mashya azafasha mu kongera
ubuhahirane n’ishoramari hagati ya Tanzania na Russia.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru Putin yavuze ko Uburusiya
bwiteze uruhare rukomeye rwa Tanzania mu nama ihuza uburusiya na Afurika (Russia–Africa Summit), igamije
kurushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya Moscow n’ibihugu byo ku mugabane
wa Afurika.
Yashimangiye
ko iyo nama ari urubuga rukomeye rwo kuganira ku bufatanye mu bukungu,
ikoranabuhanga, umutekano, uburezi n’iterambere rirambye.
Uru
ruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu Hassan rubaye mu gihe Tanzania ikomeje
gushaka abafatanyabikorwa bashya ku rwego mpuzamahanga, naho Russia ikarushaho
kwagura umubano wayo n’ibihugu bya Afurika mu nzego zitandukanye.
Abakurikiranira
hafi dipolomasi mpuzamahanga bavuga ko ibiganiro byabereye i Moscow bishobora
gufungura icyiciro gishya cy’umubano hagati ya Tanzania n’Uburusiya cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi, ishoramari
n’iterambere ry’ibihugu byombi.
Like This Post? Related Posts