Ubudage bwatangaje ko bushobora kuba bwaratsinzwe mu matora yo gushaka umwanya w’igihe gito Kanama ka Loni gashinzwe umutekano (United Nations Security Council) kubera uruhare rw’Uburusiya ndetse n’imyanzuro bukomeje gufata ku ntambara zo muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubudage, Johann Wadephul, yavuze ko gutsindwa kw’igihugu cye muri ayo matora byababaje cyane, ashimangira ko inkunga ikomeye Ubudage buha Ukraine ndetse no gushyigikira Israel bishobora kuba byaragize uruhare mu kugabanya amajwi yabonye.
Yagize ati: “Twahagaze dushikamye ku ruhande rwa Ukraine, kandi Uburusiya ntibwifuza kubona ijwi nk’iryo mu Kanama k’Umutekano. Ntabwo ari ibanga ko bwagerageje kumvisha ibindi bihugu kutadushyigikira.”
Mu matora yabaye ku wa Gatatu, Ubudage bwahataniraga imwe mu myanya ibiri yagenewe ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi n’ibindi bifatanya na byo. Icyakora, bwatsinzwe na Portugal na Austria, byabonye amajwi menshi.
Portugal yabonye amajwi 134, Austria ibona 131, mu gihe Ubudage bwabonye amajwi 104 gusa, bituma butabasha kubona umwanya muri ako kanama mu myaka ibiri iri imbere.
Wadephul yavuze kandi ko Ubudage bushobora kuba bwarahombye amajwi kubera uburyo bwafashe imyanzuro ku bibazo mpuzamahanga bimwe na bimwe, cyane cyane inkunga bukomeje guha Israel mu ntambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yongeyeho ko Ubudage bwatinze gutangaza kandidatire yabwo muri ayo matora, ibintu ashobora kuba yaragabanyije amahirwe yo kubona inkunga ihagije y’ibihugu bigize United Nations.
Kugeza ubu, Russia ntiragira icyo ritangaza ku byo rishinjwa n’Ubudage.
Akanama k’Umutekano ka ONU kagizwe n’ibihugu 15, birimo bitanu bifite imyanya ihoraho ari byo China, France, Uburusiya, United Kingdom na United States, ndetse n’ibindi bihugu 10 bitorwa ku manda y’imyaka ibiri.
Iri tsindwa rije mu gihe Ubudage gikomeje kugira uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano n’ububanyi n’amahanga ku rwego mpuzamahanga, ariko bikagaragara ko imyanzuro gifata ku ntambara ziri kubera hirya no hino ku isi ikomeje gutera impaka hagati y’ibihugu bigize ONU.