Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yasuye uruganda rushya rutunganya ibikoresho byifashishwa mu gukora intwaro za kirimbuzi, asaba ko igihugu cye cyongera ubushobozi bwo gukora izi ntwaro ku rwego rwo hejuru cyane.
Mu ruzinduko rwe, Kim Jong Un yavuze ko ubushobozi bwa Koreya ya
Ruguru bwo gukora ibikoresho by’intwaro za kirimbuzi bwikubye kabiri mu myaka
itanu ishize, ashimangira ko igihugu cye kigomba gukomeza kongera ubwirinzi
bwacyo.
Yategetse
abayobozi b’inzego zishinzwe gahunda za kirimbuzi gukomeza kongeramo imbaraga
kugira ngo igihugu kigere ku ntego zacyo z’igihe kirekire, avuga ko ibibazo
by’umutekano muke n’amakimbirane igihugu gifitanye n’ibyo yise “abanzi” bisaba
ko Koreya ya Ruguru yihaza mu rwego rw’intwaro.
Abayobozi
ba Koreya ya Ruguru batangaje ko uru ruganda rushya rushobora kuba rutunganya
ubutare bwa uranium, bukoreshwa mu bikorwa bitandukanye birimo no gukora
intwaro za kirimbuzi.
Abasesenguzi
mpuzamahanga bavuga ko uru ruzinduko rwa Kim Jong Un rushobora kuba rufitanye
isano n’uruzinduko rushobora kugirwa i Pyongyang na Perezida w’u China, Xi Jinping,
mu bihe bya vuba.
Hari
kandi ababona ko Koreya ya Ruguru iri gushimangira ubushobozi bwayo bwa
gisirikare kugira ngo igire ijambo rikomeye mu mishyikirano ya dipolomasi
ishobora kuba hagati yayo n’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Amakuru
atandukanye agaragaza ko Pyongyang iri gukomeza kongera ibikorwa bya gisirikare
nyuma y’ibyabereye muri Iran mu minsi
ishize, aho bamwe mu bayobozi bakomeye b’icyo gihugu bishwe mu bitero byagabwe
n’abanzi bayo.
Koreya
ya Ruguru ikomeje kubona ko ishobora guhura n’ibibazo nk’ibyo kubera umubano
mubi ifitanye na Leta Zunze ubumwe za Amerika,
ibintu bikomeje gutuma ishyira imbaraga mu kongera ubushobozi bwa gisirikare
n’ubwirinzi.
Impuguke mpuzamahanga zivuga ko kugeza ubu Koreya ya Ruguru ishobora kuba ifite nibura intwaro za kirimbuzi zigera kuri 50.