Umugaba
Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Mubarakh Muganga, yakiriye intumwa zigizwe
n’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhindeku
Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF Headquarters).
Uru
ruzinduko rugize igice cy’urugendo rw’amasomo n’ubushakashatsi aba banyeshuri
n’abarimu bari kugirira mu Rwanda mu gihe cy’icyumweru kimwe, rukaba
rwaratangiye ku wa 1 Kamena 2026. Intego y’uru rugendo ni ukunguka ubumenyi ku
bijyanye n’imiyoborere, umutekano, iterambere ry’ibihugu ndetse n’uruhare
rw’inzego z’umutekano mu kubaka igihugu no kubungabunga amahoro.
Mu biganiro
byabereye ku Cyicaro Gikuru cya RDF, Gen. Mubarakh Muganga yagaragarije
abashyitsi amateka y’u Rwanda, urugendo rw’iterambere igihugu cyanyuzemo nyuma
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’uruhare Ingabo z’u Rwanda
zikomeje kugira mu kubungabunga umutekano imbere mu gihugu no mu bikorwa byo
kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga.
Yanasobanuye
uburyo RDF ikomeje kubaka ubushobozi bwayo binyuze mu mahugurwa, ubunyamwuga no
gukorana n’ibindi bihugu by’inshuti, hagamijwe gukomeza guhangana n’ibibazo
by’umutekano bigaragara mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Abagize
intumwa zo muri bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Buhindebashimye
uburyo u Rwanda rwabashije kwiyubaka no kugera ku iterambere rifatika mu gihe
gito ugereranyije n’amateka rwanyuzemo. Banagaragaje ko uru ruzinduko rubafasha
gusobanukirwa neza uburyo igihugu gitegura kandi kigashyira mu bikorwa politiki
z’umutekano n’iterambere.
Biteganyijwe
ko muri uru rugendo rwabo bazanasura inzego zitandukanye za Leta, ibikorwa
by’iterambere ndetse n’ahantu h’amateka hagamijwe kubafasha kurushaho
gusobanukirwa urugendo rw’u Rwanda mu kubaka igihugu gifite umutekano,
ubuyobozi bwiza n’iterambere rirambye.
U Rwanda n’u
Buhinde bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego
zitandukanye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuzima n’umutekano.
Uru ruzinduko rw’abanyeshuri n’abarimu bo bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare
ryo mu Buhinde
Uru ruzinduko rw’abanyeshuri n’abarimu bo muri National Defence College y’u Buhinde rufatwa nk’intambwe ikomeza gushimangira ubwo bufatanye no gusangira ubunararibonye hagati y’ibihugu byombi.