• Amakuru / MU-RWANDA

Ingabo z’ u  Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri South Sudan (UNMISS), bifatanyije n’izindi ngabo ziturutse mu bihugu bitanga abasirikare, abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) ndetse n’abakozi ba gisivili, mu gikorwa cya Civil-Military Cooperation (CIMIC) cyabereye ku Ishuri Ribanza rya Juba One Primary School.

Iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, kigamije guteza imbere isuku, kurengera ibidukikije no gukangurira abaturage uruhare rwabo mu kubungabunga aho batuye.

Mu bikorwa byakozwe harimo gusukura ikigo cy’ishuri, gutera ibiti, gukusanya imyanda itandukanye ndetse no gutema ibyatsi n’ibihuru byari byararenze mu kigo, hagamijwe kugiha isura nziza no guteza imbere isuku n’umutekano w’abanyeshuri bahiga.

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese, kandi ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ahantu heza kandi hizewe ku bana n’abaturage muri rusange.

Uretse ibikorwa byo gusukura no gutera ibiti, abasirikare b’u Rwanda n’abafatanyabikorwa babo banatanze ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira malariya mu banyeshuri biga kuri iri shuri.

Muri ubu bukangurambaga, abanyeshuri basobanuriwe inkomoko ya malariya, uburyo yandura ndetse n’ibimenyetso byayo by’ingenzi. Banigishijwe ingamba zo kuyirinda zirimo gukoresha inzitiramibu zirimo umuti wica imibu, kwirinda amazi ahagaze ndetse no kwihutira kujya kwa muganga igihe bagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara.

Abayobozi b’ishuri n’abaturage bo muri ako gace bashimiye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro n’izindi nzego zifatanyije muri iki gikorwa, bavuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha abaturage kurushaho gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga ibidukikije no kwita ku buzima bwabo.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje kumenyekana mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, aho usibye inshingano zo kubungabunga umutekano, zifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere, ubuzima, uburezi n’ibidukikije. Ibi bikorwa byongera umubano mwiza hagati y’abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro n’abaturage b’ibihugu bakoreramo, ndetse bikagira uruhare mu kubaka amahoro arambye n’iterambere rirambye.

 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments