Mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, imodoka y'isuku n'umutekano yari iri kwirukankana umunzunguzayi wari gucuruza amafi atatu yakoze impanuka irenga umuhanda, umushoferi arakomereka bikomeye.
Ibi byabaye ku wa Kane, tariki ya 04 Kamena 2026, mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage baganiriye na BTN TV bavuga ko batunguwe no kubona bamwe mu bari muri iyi modoka bahitamo kuramira amafi atatu yacuruzwaga n'umuzunguzayi aho kwihutira gutabara shoferi wabo wari wakomeretse bikomeye.
Bakomeje bavuga ko abanyerondo bakwigishwa kudakoresha inyunyu z'umurengera mu gihe bafata abazunguzayi kuko uko bikorwa ubu bishobora gutera impanuka zikomeye nk'uko byagenze kuyabaye.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko impanuka yabaye ari impanuka isanzwe nk'uko n'izindi zikora impanuka.
Yagize ati:"Mu by'ukuri imodoka y'umutekano yakoze impanuka nk'uko n'indi yakora impanuka. Yacitse feri igonga butiki, ubu turihanganisha umuturage ufite ibye byangiritse."
Yakomeje avuga ko imodoka yakoze impanuka yari isanzwe ifite ubwishingizi bityo ibyangiritse bikaba bigomba kubarurwa bikazishyurwa.
Ku bijyanye n'ubucuruzi butemewe avuga ko umujyi wa Kigali uzakomeza kurinda ubuzima bwa buri wese mu rwego rwo kwirinda akajagari n'ubundi bucuruzi butemewe.
Umushoferi wari utwaye imodoka y'umutekano yakoze impanuka yajyanywe kwa muganga mu gihe amafi atatu yacuruzwaga n'umuzunguzayi nayo yari yashyizwe muri iyo modoka.