Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yakuye ku mwanya Lt. Gen. Johnny Luboya Nkashama wari Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Ituri, mu gihe iyi ntara ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye birimo ikwirakwira rya virusi ya Ebola ndetse n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Icyemezo cyo kumusimbuza cyatangajwe binyuze kuri televiziyo y’igihugu nyuma y’inama y’umutekano yo ku rwego rwo hejuru.
Yasimbujwe na Général de Brigade Kasongo Mulumba Batoka Gaby, wari usanzwe ari umuyobozi mukuru mu gisirikare cya FARDC ushinzwe ibikorwa n’iperereza mu gace k’uburasirazuba bw’Igihugu.
Lt. Gen. Luboya yari ayoboye Ituri kuva muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Félix Tshisekedi yashyiragaho ubutegetsi bwa gisirikare (état de siège) mu ntara za Ituri na Kivu ya Ruguru hagamijwe guhashya imitwe yitwaje intwaro yari imaze imyaka myinshi ihungabanya umutekano.
Icyakora, nyuma y’imyaka irenga itanu, abaturage n’abasesenguzi bakomeje kunenga ubu butegetsi kuba bwarananiriwe kugarura amahoro no kurinda abaturage. Mu ntara ya Ituri, imitwe nka Allied Democratic Forces (ADF) na Cooperative for the Development of the Congo (CDC) yakomeje kugaba ibitero bihitana abaturage benshi ndetse igatwika imidugudu.
Iri hinduka rije kandi mu gihe Intara ya Ituri ihanganye n’icyorezo cya Ebola cyatewe n’ubwoko bushya bwa virusi buzwi nka Bundibugyo.
Abantu benshi banenze ubuyobozi bw’intara kuba iki cyorezo cyarakomeje gukwirakwira mu byumweru byinshi mbere y’uko inzego z’ubuzima zigitahura no kugitangaza ku mugaragaro.
Umujyi wa Bunia, ari na wo murwa mukuru wa Ituri, ni wo wabereyemo abanduye ba mbere, ubu ukaba ari na wo ufatwa nk’izingiro ry’ikwirakwira ry’iyi virusi.
Kasongo Mulumba Batoka Gaby ashinzwe kuyobora iyi ntara mu bihe bikomeye birangwa n’ihuriro ry’ibibazo by’umutekano muke, ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ndetse n’urugamba rwo guhangana na Ebola.
Mu mezi ashize, umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yari yatangaje ko ubuyobozi bwa Ituri bukwiye kuvugururwa kugira ngo ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba birusheho gutanga umusaruro.
Nubwo ingabo za FARDC zikomeje gukorana n’iz’u Uganda muri operasiyo zihuriweho, umutekano muri Ituri uracyakomeje kuba ikibazo gikomeye.
Ihindurwa rya guverineri rifatwa nk’ikimenyetso cy’uko Kinshasa ishaka kongera imbaraga mu buyobozi bw’iyi ntara, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano n’ubuzima bimaze igihe bihangayikishije abaturage.
Like This Post? Related Posts