Abanyeshuri babiri b’abakobwa bigaga mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubuhinzi rya EAV Gitwe riri mu Karere ka Ngoma, bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukubita umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri (animatrice) bakamukomeretsa.
Icyemezo
cyasomwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma ku wa 2 Kamena 2026, nyuma y’uko aba
banyeshuri bakurikiranwaga ku cyaha cyo gukoresha urugomo ku muyobozi wari
ufite inshingano zo gukurikirana imyitwarire yabo ku ishuri.
Amakuru
agaragaza ko ku wa 7 Gicurasi 2026, aba bakobwa bateye uwo muyobozi
umukoropesho mu mutwe, bikamuviramo gukomereka. Nyuma y’icyo gikorwa bahise
batoroka ikigo, baza gufatirwa mu ishyamba aho bari bihishe.
Mu
iburanisha, byagaragaye ko intandaro y’icyo gikorwa yari uburakari batewe n’uko
uwo muyobozi yari yabagejeje ku babyeyi babo amakuru y’imyitwarire yabo itari
myiza, aho bivugwa ko bakundaga gusohoka mu kigo batabiherewe uburenganzira.
Nyuma
yo guhamagarwa n’ababyeyi babo kuri telefone bakabacyaha kubera ayo makuru bari
bahawe, abo banyeshuri ngo bahisemo kwihorera, ari na bwo bateye uwo muyobozi
bakamukomeretsa.
Urukiko
rwabahamije icyaha rubakatira igifungo cy’umwaka umwe, ariko amezi umunani muri
yo asubikwa. Ibi bivuze ko bazamara amezi ane gusa muri gereza, mu gihe andi
mezi azakurikiranwa hashingiwe ku myitwarire yabo.
Umuyobozi
wa EAV Gitwe, Nsanzimana Jean Claude, yavuze ko iki gihano gikwiye kubera isomo
abandi banyeshuri, cyane cyane muri iki gihe bagenzi babo bari mu bizamini bya
Leta.
Yagaragaje
ko imyitwarire mibi ishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’umunyeshuri,
asaba urubyiruko kwirinda ibikorwa by’urugomo no kubaha abayobozi n’abarezi
babo.
Iki
cyemezo cy’urukiko cyafashwe nk’ubutumwa bukomeye bwo gukangurira abanyeshuri
gukemura amakimbirane mu buryo bwubahiriza amategeko, aho kwishora mu bikorwa
by’urugomo bishobora kubashyira mu bibazo by’amategeko no kubangamira ubuzima
bwabo bw’ejo hazaza.
Like This Post? Related Posts