• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Mu gihe hakomeje kuvugwa abayobozi bafatanwa amafaranga menshi bigakekwa ko yaba yaraturutse mu bikorwa bya ruswa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, muri Kenya hafashwe undi muyobozi wo ku rwego rwo hejuru wari uhishe amafaranga menshi mu rugo rwe no mu modoka.

Patrick Analo Akivaga, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Imijyi n’Igenamigambi mu Mujyi wa Nairobi, yatawe muri yombi n’Urwego rwa Kenya rushinzwe kurwanya ruswa n’imyitwarire mibi (EACC), nyuma yo gusangwamo amafaranga arenga miliyoni 65 z’Amashilingi ya Kenya, angana na miliyoni zirenga 735 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, ubwo abashinzwe iperereza basakaga urugo rwe ruherereye i Syokimau mu Ntara ya Machakos, mu rwego rw’iperereza ku itsinda rikekwaho gukora ibikorwa bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta.

Amakuru yatangajwe na EACC agaragaza ko amafaranga yafashwe yari agizwe n’asaga miliyoni 51 z’Amashilingi ya Kenya ndetse n’Amadolari ya Amerika ibihumbi 130, yose yari ahishe ahantu hatandukanye mu rugo rwe no mu modoka ye.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje kandi ko Akivaga akekwaho kwakira amafaranga arenga miliyoni 170 z’Amashilingi ya Kenya hagati y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020 na 2025/2026, anyuze kuri konti za banki ndetse no ku buryo bw’ikoranabuhanga bwo kohereza amafaranga kuri telefone.

Mu busakanyi bwakozwe, hafashwe ibindi bikoresho bikekwa ko bifitanye isano n’ibyaha bya ruswa, birimo impapuro z’ubutaka, ibyangombwa by’imodoka, amasezerano y’ubugure n’ubugure bw’umutungo, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora gufasha mu iperereza.

EACC yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga n’uruhare rw’abandi bantu bashobora kuba bari muri uwo mugambi. Yongeyeho ko dosiye nirangira gukorwaho, izashyikirizwa inzego z’ubushinjacyaha kugira ngo hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko.

Iri fatwa ry’uyu muyobozi rije mu gihe ibihugu byinshi byo muri Afurika y’Iburasirazuba bikomeje kongera ingufu mu kurwanya ruswa, cyane cyane mu nzego za Leta no mu bikorwa by’imitangire y’amasoko ya Leta, aho amafaranga menshi akomeje kugaragara mu maboko y’abayobozi bamwe mu buryo butavugwaho rumwe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments