Perezida wa Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye za Guverinoma ndetse no mu bigo bikomeye by’Igihugu, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 10 Kamena 2026.
Muri izi mpinduka harimo abaminisitiri bashya, abanyamabanga ba
Leta, abadipolomate ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye bya Leta.
Mu
rwego rwa Guverinoma, Perezida Kagame yagize Bwana Murwanashyaka Damien
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yungirizwa na Zingiro Armand na Col. Bizimungu
Claudien bagizwe Abanyamabanga ba Leta muri iyo minisiteri.
Madamu
Uwizeye Judith yagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, mu gihe Bwana
Kajangwe Antoine Marie yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda.
Ku
rwego rw’abahagarariye u Rwanda mu mahanga, Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’Ubushinwa,
naho Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi muri Israel. Col (Rtd) Ruhunga Jeannot we yagizwe
Ambasaderi muri Polonye.
Hari
kandi Amb. Nkulikiyinka Christine wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Esipanye.
Mu
zindi nzego zikomeye, Madamu Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama
CSS, Bwana Byilingiro Maximilien ayobora Ikigo gishinzwe Ingufu (REG), naho
Madamu Umurungi Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu
Rwanda, RSSB.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, mu izina rya Perezida wa
Repubulika.