Minisitiri w’Ingabo w’Ubwongereza, John Healey, yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakimbirane akomeye yagiranye na Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Keir Starmer ku bijyanye n’ingengo y’imari igenerwa urwego rw’ingabo.
Healey yatangaje ubwegure bwe kuri uyu wa Kane, asobanura ko
Guverinoma ndetse n’Ikigega cya Leta banze gutanga amafaranga ahagije akenewe
kugira ngo igihugu cyongere ubushobozi bwo kwitegura ibibazo by’umutekano
bikomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga.
Mu
ibaruwa yandikiye Starmer, yavuze ko u Bwongereza buri mu gihe cy’ibyago
bikomeje kwiyongera, ariko ko gahunda nshya y’ishoramari mu rwego rw’ingabo
idatanga ubushobozi buhagije bwo gukomeza kurinda igihugu.
Yagize
ati: “Ntabwo washoboye, kandi Ikigega cya Leta nticyashatse gutanga umutungo
igihugu gikeneye kugira ngo cyirinde muri iki gihe cy’ibibazo bikomeye
by’umutekano.”
Healey
yavuze ko kuba atarahawe amafaranga yari amaze igihe asaba byari gutuma afata
imyanzuro ishobora kugabanya ubushobozi bw’ingabo ndetse no gushyira mu kaga
abasirikare bari mu butumwa, ibintu yavuze ko atashoboraga gukomeza
gushyigikira akiri Minisitiri.
Ubwegure
bwe buje mu gihe Guverinoma ya Starmer imaze igihe inengwa kubera gutinda
gushyira ahagaragara gahunda nshya y’ishoramari mu gisirikare, mu gihe
abayobozi bakuru b’ingabo bakomeje gusaba ko amafaranga ajya muri uru rwego
yongerwa kubera umutekano muke uri ku mugabane w’u Burayi no mu Burasirazuba
bwo hagati.
Healey
yari umwe mu banyapolitiki bakomeye bo mu ishyaka Labour Party kandi yari azwi cyane nk’umwe mu
bashyigikiye bikomeye Ukraine mu ntambara
ihanganyemo n’Uburusiya.
Abasesenguzi
bavuga ko ubwegure bwe ari igihombo gikomeye kuri Starmer, uri no guhangana
n’igitutu gikomeje kwiyongera ku birebana n’ubukungu ndetse n’icyerekezo cya
Guverinoma ku mutekano w’igihugu.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ingabo muri Nyakanga 2024, Healey
yari amaze imyaka myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ndetse
yanabaye Minisitiri mu nzego zitandukanye za guverinoma zabanje.