Imiryango, abayobozi n’abanyeshuri bateraniye i Gilgil ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, mu gitambo cya misa yo gusabira roho z’abakobwa 16 bapfiriye mu nkongi yibasiye icumbi ry’ishuri rya Utumishi Girls Academy.
Amashusho agaragaza amafoto y’abo banyeshuri yashyizwe hejuru y’amasanduku yabo, mu gihe imiryango yabuze ababo yari mu kababaro gakomeye, ihumurizanya.
Mama Grace Waceke, umwe mu babyeyi babuze umwana muri iyo mpanuka, yavuze amagambo yuzuye agahinda n’icyubahiro.
Yagize ati: “Amazina yabo, inkuru zabo n’ibyishimo bazanye ku isi ntibizigera byibagirana. Bazahora mu mitima yacu iteka.”
Yakomeje asaba abanyeshuri barokotse gukomera, avuga ko nubwo bafite ibikomere bigaragara n’ibitagaragara, urugendo rwo gukira rutoroshye ariko rushoboka.
Ati: “Ku barokotse, nzi neza ko mufite ibikomere bigaragara n’ibitagaragara, kandi urugendo rwanyu rwo gukira ruraremereye ariko rurashoboka. Nimumenye ko mutari bonyine muri ibi bihe.”
Yanashimangiye ko hakwiye gufatwa ingamba zikomeye zo kurinda umutekano w’amashuri no gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare kugira ngo ibyago nk’ibi bitazongera kubaho.
Yagize ati: “Turizera ko muzakoresha ububasha bwanyu mugashaka ubutabera, mugatanga ibikoresho bikenewe, kandi mukemeza ko hafatwa ingamba zose zo kurinda abanyeshuri bacu n’abaturage muri rusange.”
Madamu wa Perezida wa Kenya, Rachel Ruto, wari witabiriye uwo muhango wo kwibuka, yasabye igihugu cyose guha icyubahiro abo bana binyuze mu kurinda abandi.
Yagize ati: “Nk’igihugu, ntitugomba kubibuka gusa tunyuze mu marira, ahubwo tunabibuka dukora ibishoboka byose ngo dukomeze kurinda no kwita ku bana twashinzwe.”
Minisitiri w’Uburezi, Julius Ogamba, yavuze ko ubuyobozi bufata iki kibazo nk’icy’ingenzi cyane kandi ko hakomeje iperereza.
Yagize ati: “Abagize uruhare muri ibi bikorwa bazakurikiranwa n’amategeko, kandi bazahura n’ingaruka zikomeye ziteganywa n’amategeko.”
Abo bakobwa bapfiriye mu nkongi yibasiye ishuri ku itariki ya 28 Gicurasi 2026, muri kimwe mu byago bikomeye byibasiye amashuri muri Kenya mu myaka ya vuba.
Polisi yavuze ko inkongi yari yateguwe nkana (arson), ndetse abanyeshuri icyenda batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iyo nkongi, aho bivugwa ko yatangijwe no gutwika matela hakoreshejwe agacupa ka paraffine n'ibindi. Mu gihe umpamvu nyayo y’icyo gikorwa utaratangazwa.
Like This Post? Related Posts