• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Abaturage bo mu mujyi wa Bunia, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanirana Demokarasi ya Congo (RDC) basezeye bwa nyuma kuri Angele Muyumba, umunyeshuri wigaga mu mwaka wa gatatu muri kaminuza ya Bunia, witabye Imana nyuma yo guhura n’umurwayi wanduye Ebola.

Amashusho yafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 12 Kamena 2026, agaragaza abaganga basukura isanduku y’uwitabye Imana mbere yo gushyiramo umurambo we, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo. Imiryango n’inshuti bagaragaraga mu gahinda gakomeye barira, abandi basakuza ubwo imodoka yatwaraga isanduku yavaga aho uwo umuhango wabereye.

Umuyobozi w’ibitaro bya La Citadelle Clinic, Dr. Sila Jakwong’a, yavuze ko uyu mukobwa w’imyaka 25 y'amavuko yapfuye bitunguranye mbere y’uko ibisubizo by’ibizamini bya Ebola bisohoka.

Yagize ati: “Birababaza kubona abantu bapfa, cyane cyane mu bihe bikomeye nk’ibi bakoramo. Ntitwabihagarika burundu, ariko birababaje cyane. Binatera ubwoba, ariko ni ikibazo tugomba guhangana nacyo. Ese twabireka? Aho ni ho ikibazo kiri, cyane cyane urebeye ku mihigo twiyemeje mu mwuga.”

Patrick Djuma, umunyeshuri muri kaminuza ya Bunia, yavuze ko mbere abantu bafataga Ebola nk’urwenya, ariko ubu bakaba baramenye ukuri kwayo.

Yagize ati: “Ubu yamaze kugera ku bo dukunda, tukabona ko ari ukuri. Indwara iriho kandi yica benshi mu bo dukunda, imiryango yacu, abantu tubana na bo, kandi biratubabaza cyane. Ubu natwe dufite ubwoba."

Icyorezo cya Ebola cy’ubwoko bwa Bundibugyo cyatangajwe ku mugaragaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 15 Gicurasi 2026, nyuma yo kugaragara mu turere twa Bunia, Rwampara na Mongbwalu.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko kugeza ubu nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye w’ubu bwoko bwa Ebola.

Raporo nshya igaragaza ko DRC imaze kugira abarenga 600 banduye kandi nibura 115 bamaze gupfa, aho benshi bibasiwe cyane bari mu Ntara ya Ituri.

WHO hamwe n’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (Africa CDC) batangije gahunda ya miliyari 518 z’amadolari yo gufasha mu kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments