• Amakuru / MU-RWANDA

 

Mu gihe Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya RP Huye ryibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko rwasabwe gukomeza kugira uruhare mu kubaka igihugu gishingiye ku bumwe, amahoro n’iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yagaragaje ko kwibuka Jenoside atari ukugarukira ku kwibuka amateka ashaririye gusa, ahubwo ari n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma hagafatwa ingamba zo kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe n’iterambere rirambye.

Yagize ati: “Turi abarezi kandi turi n’ababyeyi. Ibi bidusaba kwigisha abana bacu ibyiza, tubatoza kuba urugero rwiza rwubaka aho gusenya, no guharanira u Rwanda rwiza twifuza.”

Yibukije urubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu cy’uyu munsi n’icy'ejo hazaza, abasaba gukura isomo mu mateka ya Jenoside kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi. Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwongeye kubaho kubera amahitamo meza y’Abanyarwanda, bikaba isomo rikomeye ku Isi yose.

Abanyeshuri biga muri RP Huye bavuga ko amateka biga, cyane cyane ajyanye n’aho ikigo bigamo cyahoze ari ESO, akomeje kubaha umukoro wo kurushaho kugira uruhare mu kubaka u Rwanda.

Hirwa Alphonse, umunyeshuri mu mwaka wa mbere, avuga ko urubyiruko rufite inshingano zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gushyigikira iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Umukoro dufite nk’urubyiruko ni ukurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka u Rwanda. Ibi bizagerwaho turamutse dukoranye, tugahana ubumenyi kandi tugaharanira gukora ibikorwa biteza imbere igihugu.”

Naho Mahoro Poline we avuga ko ibikorwa byo kwibuka bifite akamaro gakomeye cyane cyane ku rubyiruko rutabonye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Ni umwanya w’ingenzi kuri twe urubyiruko, kuko bidufasha kumenya amateka y’igihugu cyacu, tukamenya aho cyavuye n’aho kigana.”

Muri rusange, ibikorwa byo kwibuka bifasha Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gusobanukirwa amateka y’igihugu no gufata inshingano zo kuyabungabunga no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mbere y’iki gikorwa cyo kwibuka, ku wa 10 Kamena 2026, abakozi n’abanyeshuri ba RP Huye bagabiye inka umuryango wa Iyamuremye Placide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Gasagara.


Umuryango wa Iyamuremye Placide warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wagabiwe inka 




Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments