• Amakuru / POLITIKI

 


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding - MoU) agamije guhagarika intambara Amerika na Israel bari bahanganyemo na Iran.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 17 Kamena 2026, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ubwo Perezida Trump yari yitabiriye Inama y'ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi G7.

Nyuma yo gusinya ayo masezerano abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ibikubiye mu masezerano mashya bagiranye na Iran agamije guhagarika intambara imaze amezi atatu n’igice ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse no gutangiza inzira nshya y’amahoro n’iterambere.

Ni amasezerano agizwe n’ingingo 14 z’ingenzi, zigamije kugarura ituze, kongera kubaka Iran, no kugabanya amakimbirane mpuzamahanga.

Ingingo 14 z’ingenzi zigize amasezerano: 

1. Guhagarika intambara burundu: Impande zombi zemeranyije guhagarika ibikorwa byose bya gisirikare hagati ya Amerika na Iran n’ahandi amakimbirane yageze.

2. Guhagarika intambara mu bice byayikomokagamo: Harimo no guhagarika intambara n’imirwano mu bindi bice by’umutekano muke by’umwihariko muri Liban aho Israel na Hezbollah bakomeje kurwana.

3. Kubahana no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu: Amerika na Iran bemeranyije ko nta gihugu kizongera kwivanga mu bibazo by’imbere mu kindi.

4. Ibiganiro by’iminsi 60: Hashyizweho iminsi 60 y’ibiganiro ku bibazo byose bitarumvikanwaho, ishobora kongerwa impande zombi nibiyemeranya.

5. Itangira ry’ibiganiro nyuma y’imbanzirizamasezerano: Iyi minsi 60 izatangira nyuma yo gusinya imbanzirizamasezerano ku wa 19 Kamena 2026.

6. Guhagarika ibikorwa byo gukumira ubwikorezi bwa peteroli: Amerika izahagarika ibikorwa byo kubuza amato atwara peteroli kugera cyangwa gusohoka muri Iran.

7. Gufungura Inzira ya Hormuz: Iran yemeye gufungura no kurinda ubwisanzure bw’Inzira ya Hormuz ikoreshwa ku kigero cya 20% cy’ubwikorezi bwa peteroli ku isi.

8. Ishoramari ryo kongera kubaka Iran: Hazashyirwaho gahunda y’ishoramari rigera kuri miliyari 300$ rigamije kongera kubaka ubukungu n’ibikorwaremezo bya Iran.

9. Ishoramari rizakorwa n’abikorera: Aya mafaranga azava mu bikorera ku giti cyabo n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, si Leta gusa.

10. Gukuraho ibihano by’ubukungu kuri Iran: Amerika yemeye gukuraho ibihano yari yarafatiye Iran.

11. Gukuraho ibihano bya Loni: Harimo no gusaba ko Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ku Isi nako kagabanya cyangwa kakuraho ibihano byari byarafatiwe Iran.

12. Kwiyubikira intwaro kirimbuzi: Iran yasabwe guhagarika burundu gahunda zose zijyanye n’intwaro kirimbuzi.

13. Ibiganiro ku ikoreshwa rya uranium: Impande zombi zemeranyije kuganira ku ikoreshwa n’igenzura rya uranium Iran ikizeho.

14. Kurekura imitungo ya Iran yafashwe: Hateganyijwe kurekura imitungo ya Iran yafashwe n’ibihugu bitandukanye, nubwo uburyo izasubizwa buracyaganirwaho.

Nubwo aya masezerano yashyizweho, Ingabo za Israel zikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Lebanon, mu guhe iki gihugu na cyo kiri mu bikubiye muri aya masezerano ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran.

Pakistan yatangaje ko aya masezerano azwi nka “Islamabad MoU” yatangiye gushyirwa mu bikorwa, mu gihe abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko akubiyemo ingingo zirimo ko Iran itemerewe guteza imbere cyangwa kugura intwaro za nucléaire, guhagarika intambara ku mpande zose no kongera gufungura inzira y’amazi y'umuhora wa Hormuz.

Umuyobozi wa Hezbollah, Naim Qassem, yashimye aya masezerano, ayita “intsinzi ikomeye”, anavuga ko ibiganiro bya Lebanon na Israel bikwiye kwibanda gusa ku mutekano w’impande zombi aho kwibanda ku kwambura Hezbollah intwaro.

Aya masezerano afatwa nk’intambwe ikomeye ishobora guhindura isura y’umutekano mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko ahuza guhagarika intambara, ubukungu, n’ibiganiro ku ntwaro kirimbuzi mu rwego rumwe.

Icyakora, ishyirwa mu bikorwa ryayo rizashingira ku bwumvikane bw’impande zombi no ku bushake bwa politiki mu minsi iri imbere.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments