Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yafashe mu mugongo Abanya-Namibia, by’umwihariko umugore wa nyakwigendera Perezida Dr Hage Geingob, Monica Geingos witabye Imana mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki 04 Mutarama 2024.
Perezida Paul Kagame, ashimangira ko ubuyobozi bwa Dr Hage Geingob waguye mu mu bitaro bya Lady Pohamba, biherereye mu Murwa Mukuru Windhoek, bwaranzwe no gukorera abaturage no guharanira iterambere ry'igihugu.
Yagize ati “Ubuyobozi bwe mu rugamba rwo kubohora Namibia, kwitanga bidacogora mu gukorera abaturage be, ndetse n’ubwitange yagaragarije Afurika yunze Ubumwe, byose bizahora bizirikanwa n’ibiragano bizaza.”
Nangolo Mbumba, Visi Perezida wa Namibia, yatangaje ko Geingob yapfuye mu masaha ya kare cyane mu gitondo cyo ku Cyumweru .
Mu itangazo, Mbumba yagize ati “Iruhande rwe hari umugore we Monica Geingos hamwe n’abana be.”
Perezida Geingob mu kwezi gushize, yari yatangaje ku mugaragaro ko bamusanganye kanseri ya prostate , ndetse nyuma y’urupfu rwe, ibiro bye byavuze ko yari afite gahunda yo kujya kwivuriza muri Amerika muri uku kwezi kwa Gashyantare.
Geingob yabaye umukuru w’igihugu mu 2015, akaba yari muri Manda ye ya Kabiri ari nayo ya nyuma. Ndetse Namibia yari mu bikorwa byo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite azaba mu Ugushyingo uyu mwaka.
Like This Post?
Related Posts